
Ibi bishingiye ku kuba Skol ishinja Rayon Sports kutubahiriza ibiri mu masezerano bafitanye ikacyira abandi baterankunga, batabanje kuganira kandi ari yo muterankunga mukuru, bikaba byatangiye ubwo Rayon Sports y’Abagore yajyaga gukora imyitozo ikangirwa kwinjira aho isanzwe ibera.
Mu masaha ya nyuma ya saa sita, saa kumi zuzuye hari hateganyijwe imyitozo y’abagabo aho abakinnyi bategereje imodoka ibajyana nk’uko bisanzwe ariko ku isaha ya saa munani n’iminota 29, mu butumwa Kigali Today ifititiye kopi bwanditswe n’Umuyobozi ushizwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe Mujyana Fidele, abunyuza muri Group ya WhatsApp ihurirwamo n’abakinnyi n’abatoza, yabawabiye ko nta myitozo ihari kubera ko ikibuga gifunze.
Ati "Gahunda y’imyitozo yahinutse kubera ko Skol yafunze ikibuga. Uyu munsi ni ikiruhuko nta myitozo, kuri gahunda y’ejo turabamenyesha."
Rayon Sports ibuze aho ikorera imyitozo mu gihe ku wa Gatandatu, saa kumi n’imwe z’umugoroba izakirwa n’Amagaju FC kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|