Rayon Sports yabonye intsinzi, izamura ikinyuranyo kuri APR FC

Ku wa Gatandatu tariki 15 Gashyantare 2025, ikipe ya Kiyovu Sports yatsindiwe na Rayon Sports 2-1 kuri Kigali Pelé Stadium, yakomeje gufata umwanya wa mbere irusha amanota atandatu APR FC iyikurikira.

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira intsinzi
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira intsinzi

Uyu mukino wari uw’umunsi wa 17 wa shampiyona watangiye ikipe ya Kiyovu Sports yari yawakiriye, isatira cyane by’umwihariko mu minota itanu ya mbere binyuze ku bakinnyi bayo barimo nka Sheriff Bayo ndetse na Tansele Mosengo. Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports yari yatinze kwinjira mu mukino, yatangiye gukina isatita binyuze ku bakinnyi bakina ku mpande barimo Adama Bagayogo ndetse na Aziz Bassane.

Ku munota wa 21, kapiteni wa Rayon Kevin Muhire yacenze abakinnyi ba Kiyovu Sports bo hagati mu kibuga, atanga umupira mwiza ubanyuze hagati kuri Fall Ngagne wari uhagaze neza maze atsinda igitego cya mbere.

Kiyovu Sports yakoze impinduka ikuramo Twahirwa Olivier ishyiramo Crespo Tabu Tegra waje agakora ikinyuranyo mu buryo bwo kugarira, Kiyovu Sports igatangira gukina neza ndetse no kubona uburyo bwinshi imipira ijya imbere.

Ku munota wa 35, Ishimwe Fiston wari wakoze amakosa menshi mu kibuga yongeye gutakaza umupira, ufatwa neza na Tansele Mosengo wacenze neza abakinnyi ba Rayon Sports bakina inyuma maze yinjirira imbere ibumoso, atsinda igitego akoresheje igiti cy’izamu umunyezamu Khadime Ndiaye yari yafunze, ariko umupira ujya mu izamu igice cya mbere kirangira ari 1-1.

Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yagarutse nta mpinduka yakoze ariko nyuma y’iminota micye, umutoza wa Rayon Sports Robertinho akuramo Ishimwe Fiston ndetse na Azizi Bassane, ashyiramo Iraguha Hadji ndetse na Rukundo Abdulhaman.

Aba bakinnyi baje batanga impinduka kuko ku munota wa 68, Iraguha Hadji yatsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports ku ishoti ryiza yatereye hanze y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Ishimwe Patrick ntiyakurikira. Kiyovu Sports yakomeje gusatira na yo ariko ndetse ikora n’impinduka yinjiza Cedric Mugenzi akuramo Kevin Ishimwe, gusa umukino urangira Rayon Sports itsinze 2-1.

Rayon Sports yakomeje gufata umwanya wa mbere aho yagize amanota 40 ikurikiwe na APR FC ifite amanota 34 ariko kuri iki Cyumweru yo ikaba ikina na AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Mu yindi mikino yabaye ku wa Gatandatu, Gasogi United yanganyije na Bugesera FC 2-2, Amagaju FC anganya na Rutsiro FC 0-0 naho Etincelles FC itsinda Mukura VS 2-0.

Fall Ngagne yatsinze igitego cya 12 muri shampiyona
Fall Ngagne yatsinze igitego cya 12 muri shampiyona
Mosengo Tansele yatsindiye Kiyovu Sports
Mosengo Tansele yatsindiye Kiyovu Sports
Hahawe icyubahiro umukunzi wa Kiyovu Sports Aziz uheruka kwitaba Imana
Hahawe icyubahiro umukunzi wa Kiyovu Sports Aziz uheruka kwitaba Imana

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka