Rayon Sports itsinze Sunrise FC, ikomeza kwiruka inyuma ya APR FC

Rayon Sports itsinze Sunrise FC ibitego 2-0 mu buryo bworoshye, mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona wabereye kuri stade y’Akarere ka Nyagatare, bakunze kwita Goligota.

Rayon Sports itsinze Sunrise FC ibitego 2-0
Rayon Sports itsinze Sunrise FC ibitego 2-0

Ni umukino witabiriwe n’abafana benshi barimo aba Rayon Sports, biganjemo abaturutse i Kigali, wasifuwe na Rulisa Patience hagati mu Kibuga, utangira saa 15:03’.

Umutoza Mette wa Rayon Sports yabanjemo umuzamu Khadime, Mugisha François wari kapiteni kuri uyu mukino, Mitima Isaac, Hakim Bugingo, Serumogo Ali, Kanamugire Roger, Ndekwe Felix, Rashid Kalisa, Bbaale Charles, Youssef Rharb na Arsene.

Kuri Sunrise yari yakiriye uyu mukino, yakoresheje umuzamu Didier Mfashingabo, Uwambajimana Leo(Kapiteni), Kevin Ndoli, Franklyn Onyeabor, Duhimbaze Ekissa, Murenzi Patrick, Mucyo Emmanuel, Vedatse Niyibizi, Frank Shema Ssali Brian na Babuw Samson.

Ni umukino watangiye wihuta cyane, nko ku munota wa gatatu Rayon Sports yabonye amahirwe ku mupira mwiza Charles Bbaale yahaye Arsene, wari usigaranye n’umuzamu Didier ntiyabasha gutereka mu nshundura. Nyuma y’ iminota 4, ku monta 8’, Arsene yikosoye astinda igitego ku mupira mwiza yahawe na Charles Bbaale, biba 1-0.

Charles BBaale ashaka gucika Franklyn Onyeabor wa Sunrise
Charles BBaale ashaka gucika Franklyn Onyeabor wa Sunrise

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ku munota wa 43’, Kalisa Rashid wari mwiza mu mukino, yazamukanye umupira ari wenyine awuha Arsene (Tuguma) wari uhagaze ari wenyine, atsinda igitego cya 2 cya Rayon Sports ndetse kikaba icya 2 yari atsinze muri uyu mukino, byaje gutuma igice cya mbere kirangira Rayon Sports iyoboye (2-0).

Mu gice cya kabiri nta kidasanzwe cyabaye mu kibuga, kuko amakipe yaje yiganye cyane cyane ko umutoza Moses wa SunRise FC yakoze impinduka, akuramo Uwambajimana Leo, Shema Frank, na Samson Babuwa nyinjiza Mukogotya Robert, Paul Laab na Rukundo Jean Claude, gusa ntibyagira icyo bitanga.

Ku munota wa 60’, Julien Mette wari wizeye instinzi yahise atangira gukora impinduka mu bakinnyi, mu rwego rwo kuruhutsa abarimo Youssef Rharb, Ndekwe Felix, yinjizamo Pascal Iradukunda ndetse na Ganijuru Elie, ariko ntibyagira icyo bitanga. Byaje gutuma yongera gukora impinduka ku munota wa 85’ akuramo Serumogo Ali, Hakim Bugingo na Bballe Charles ashyiramo Paul Gomis, Didier Mucyo na Hadji, gusa ibitego bikomeza kubura, birangira Rayon Sports itsinze Sunrise FC ibitego 2-0.

Tuyisenge Arsene yatsinze ibitego 2, aha icyizere umutoza
Tuyisenge Arsene yatsinze ibitego 2, aha icyizere umutoza

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Rayon Sports yahise igira amanota 45 ayishyira ku mwanya wa 2, naho Sunrise iguma ku mwanya wa 11 n’amanota 26.

Umukino ukurikira Rayon Sports FC izakira APR FC kuri Kigali Pelé Stadium, naho Sunrise izasura Muhazi United i Ngoma.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Rayon sports komeza utsinde unitegura gutsinda apr

Mazimpaka Jan claude yanditse ku itariki ya: 4-03-2024  →  Musubize

Yebabaweeeee reyosiporo yongeye kwandagaza sanirayize bagire ukuntu nubutaha ruvumbu ya bandagaje none na aliseni arabandagaje erega juriye mete ntiyajegukina .

Alias yanditse ku itariki ya: 4-03-2024  →  Musubize

Tubashimira amakr mudahwema kutugezah Rayon sport yacu tuyirinyuma .

ISINGIZWE Achilaf yanditse ku itariki ya: 4-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka