Rayon Sports itsinze Muhazi United yisubiza umwanya wa mbere (Amafoto)
Kuri uyu wa Gatandatu,hakinwe imikino itanu y’umunsi wa 24 wa shampiyona, aho Rayon Sports yari yakiriwe na Muhazi United yatsindiye i Ngoma ibitego 2-0 ikisubiza umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo.

Ni umukino iyi kipe yagiye gukina imaze imikino ibiri idatsinda aho kuwutsinda byari gutuma yongera gufata umwanya wa mbere iheruka gukurwa na APR FC yo yakira Etincelles FC kuri iki Cyumweru. Rayon Sports yari idafite Bugingo Hakim mu gice cya mbere yabonyemo uburyo bukomeye bwarimo ubwo ku munota wa 34 ubwo Rukundo Abdourahman yateraga ishoti rikomeye ari kure y’izamu ariko umunyezamu Amani agashyira umupira muri koruneri aho uyu musore w’Umurundi mu bihe bitandukanye yagiye agerageza uburyo bw’imipira ukomeye ariko itagize umusaruro itanga.

Muhazi United United yarwanaga no gukina irinda izamu ryayo kuyinjiza igitego nubwo byari bigoye ariko nayo kukibona byabaga bifite amahirwe macye cyane dore ko mu gice cya mbere nta buryo bukomeye yigeze ibona imbere y’izamu rya Rayon Sports. Elanga Kanga kuri Rayon Sports yakomeje gushaka uko arema uburyo ibumoso,Iraguha Hadji umaze iminsi adakina neza n’uyu munsi ,nawe abigerageza iburyo ariko ntibitange umusaruro kugeza igice cya mbere kirangiye amakipe anganya 0-0.Nyuma y’iminota icumi y’igice cya kabiri,Rayon Sports yakoze impinduka ikuramo Rukundo Abdourahman na Iraguha Hadji ishyiramo Ishimwe Fiston na Aziz Bassane impinduka zatanze umusaruro mu mikinire.

Ku munota wa 64 Adama Bagayogo yinjiye mu kibuga ,maze mu masegonda macye yari amaze yinjiye mu kibuga afungura amazamu kuri kufura yari itewe na Fitina Omborenga umunyezamu akuramo umupira,ariko wasubijwemo n’uyu musore. Ni igitego cyari gitanze imbaraga ku bakunzi ba Rayon Sports n’abakinnyi maze ku munota wa 67 ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe mu buryo bwiza na Biramahire Abeddy arebye uko umunyezamu ahagaze maze akamuterera umupira ari kure y’izamu.


Abakunzi ba Rayon Sports bari basazwe n’ibyishimo byinshi,bakomeje gutiza umurindi ikipe yabo nayo yakomeje gushaka ibindi bitego. Muhazi United yakinnye bidashamaje mu gice cya kabiri yakomeje kwirwanaho ariko gukora uburyo bwabyara ibitego byo bikomeza kuba inkuru.Kapiteni Muhire Kevin,ku munota wa 89 yahaye umwanya Niyonzima Olivier Sief,winjiye hanongerwaho iminota ine kuri 90 isanzwe,yarangiye Rayon Sports yegukanye intsinzi y’ibitego 2-0.

Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports igira amanota 50 yongera gufata umwanya wa mbere mu gihe APR FC izakira Etincelles FC kuri iki Cyumweru iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 48.



VIDEO - Igice cya mbere cy'umukino w'umunsi wa 24 wa shampiyona urimo guhuza Muhazi United na Rayon Sports mu Karere ka Ngoma, kirangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Rayon Sports nitsinda uyu mukino irongera gufata umwanya wa mbere mu gihe igitegereje ibiva mu mukino APR FC… pic.twitter.com/40gosOVIF0— Kigali Today (@kigalitoday) April 19, 2025
VIDEO – Abafana ba Rayon Sports bishimiye gutsinda Muhazi United ibitego 2-0 bituma basubira ku mwanya wa mbere by’agateganyo. Ni ibitego byatsinzwe na Adama Bagayogo winjiye mu kibuga asimbura ndetse n'igitego kimwe mu byiza bishobora kuzaranga shampiyona cyatsinzwe na… pic.twitter.com/gUEWLxIHi9
— Kigali Today (@kigalitoday) April 19, 2025
National Football League
Ohereza igitekerezo
|