Uyu mukino Rayon Sports yawutangiranye uburyo bukomeye ku ishoti rikomeye Adama Bagayogo kuri iyi nshuro wari wabanje mu kibuga yateye ariko umunyezamu Hakizimana Adolphe umupira awushyira muri koruneri.
Nta bundi buryo bwinshi budasanzwe bwabonetse mu minota 45 y’igice cya mbere ariko Rayon Sports yari nziza mu guhererekanya umupira kurusha AS Kigali, ku buryo yageraga mu bwugarizi bwa yo.
Icyakora, ubwugarizi bwa AS Kigali bwarimo Buregeya Prince na Franklin Onyeabor nabwo bwabyitwaragamo neza ku buryo igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije 0-0.
Mu gice cya kabiri Rayon Sports yatangiye ikuramo Elanga Kanga Junior ishyiramo Aziz Bassane. Ku munota wa 49 Rayon Sports yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Adama Bagayogo ku mupira yahawe na Serumogo Ally na we wari awuhawe na Fall Ngagne.
Aziz Bassane wari winjiye asimbura,ku munota wa 51 yinjiriye ibumoso agana ku izamu rya AS Kigali yihuta maze acomekera umupira mwiza Fall Ngagne wahise aroba umunyezamu atsinda igitego cya kabiri.
Ku munota wa 78,AS Kigali yabonye penaliti ku ikosa ryakorewe Akayezu Jean Bosco na Youssou Diagne maze Iyabivuze Osee ayitsinda neza cyane.
AS Kigali yabaye nkizamura imbaraga ariko mu minota y’inyongera Rayon Sports ibona kufura ku ikosa ryakorewe Aziz Bassane maze iterwa na Rukundo Abdourahman, hanyuma Fall Ngagne akoraho atsinda igitego cya gatatu.
Nguko uko umukino warangiye ku bitego 3-1, intsinzi yagejeje Rayon Sports ku manota 33.
Uyu ni umukino Rayon Sports yagiyemo izi ko irusha umukeba APR FC amanota atanu, n’ubwo igifite ikirarane. APR nayo kuri uyu wa gatandatu yantsindiye Mukura VS 4-2 kuri Pele Stadium.https://www.kigalitoday.com/imikino...
Hagati aho, amakipe adafite abakinnyi barenze babiri mu Mavubi agiye gukomeza gukina shampiyona mu gihe abarengeje babiri batazakomeza kubera imikino u Rwanda ruzakina na Sudani y’Epfo tariki 22 na 28 hashakwa itike ya CHAN 2024.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|