PSG izambara Visit Rwanda mu Gikombe cy’Isi 2025

Ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, izambara ikirango cya Visit Rwanda ku kuboko mu Gikombe cy’Isi giteganyijwe mu mpeshyi ya 2025 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’imwe mu ngingo ikubiye mu masezerano mashya azageza mu 2028 yongerewe hagati yayo n’u Rwanda.

Ibi bikubiye mu ivugurura ry’amasezerano ryabayeho hagati y’u Rwanda na Paris Saint Germain aho nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB,muri aya masezerano mashya azageza mu 2028 imwe mu ngingo nshya zirimo harimo ko mu gikombe cy’Isi cy’ama clubs kizakinirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpeshyi ya 2025, ku kuboko kw’imyambaro izakinisha hazaba hariho "Visit Rwanda" mu gihe yari isanzwe iyambara mu mugongo ku myambaro yo kwishyushyanya mbere y’umukino,ikanayamamaza kuri stade mu mikino ndetse n’ikawa y’u Rwanda icuruzwa ku kibuga cyayo.

Indi ngingo iri muri aya masezerano mashya kandi ni uko ikirango cya Visit Rwanda, kizashyirwa ku myambaro amarerero ya PSG yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitozanya.

Ku ruhande rw’u Rwanda,Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yavuze ko ubu bufatanye bwafashije igihugu gushimangira urugendo rwo kuba igicumbi cy’ubukerarugendo n’ishoramari, binajyana na gahunda yo gushyigikira impano,guteza imbere siporo ndetse n’ibishya bishingiye ku muco mu gihe Umuyobozi Mukuru wa Paris Saint-Germain, Victoriano Melero we yavuze ko biteguye gukomeza urugendo hamwe na Visit Rwanda aho yavuze ko ubu bufatanye burenze kwamamaza kuko bushingiye ku ndangagaciro, amahirwe ya nyayo, ndetse n’umusaruro w’igihe kirekire.

Mu kuzamura impano za ruhago mu Rwanda, Paris Saint Germain yashinze ishuri ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rimaze kunyuramo abarenga 400 aho mu 2022 ,mu batarengeje imyaka 13 y’amavuko ryatwaye igikombe cy’Isi cy’Amarerero y’iyi kipe ku Isi.

U Rwanda rwongereye amasezerano y'imikoranire na PSG azageza mu 2028
U Rwanda rwongereye amasezerano y’imikoranire na PSG azageza mu 2028

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka