Police FC yabonye Umunyamabanga Mukuru mushya

Ikipe ya Police FC yabonye Umunyamabanga Mukuru mushya aho SP Diane Ntakirutimana yasimbuye CIP Claudette Umutoni wari umaze imyaka itatu kuri uyu mwanya.

Amakuru yizewe Kigali Today yamenye, ni uko SP Diane Ntakirutimana usanzwe ari umuyobozi w’imikino muri Polisi y’Igihugu yanagizwe Umunyamabanga Mukuru w’ikipe ya Police FC inshingano zombi azafatanya.

SP Diane Ntakirutimana kandi yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru mu makipe ya Polisi y’umukino wa Volleyball gusa izi nshingano zo akaba atazazikomeza.

SP Ntakirutimana Diane asimbuye CIP Claudette Umutoni mu nshingano zo kuba Umunyamabanga Mukuru ndetse n’Umuvugizi wa Police FC yari yaragiyemo muri Nyakanga 2023 ariko umwaka w’imikino 2025-2026 ukaba wararangiye akizigaragaramo.

Police FC yasoje shampiyona 2025-2026 iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 52 byatumye itandukana na Ben Mousa wari umutoza wayo mukuru, kuri ubu ikaba itari yamusimbuza ndetse ngo inatangire imyiteguro y’umwaka w’imikino 2026-2027.

SP Diane Ntakirutimana yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Police FC
SP Diane Ntakirutimana yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Police FC

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka