Perezida Kagame yitabiriye umukino PSG yatsinzemo Bayern Munich

Perezida Paul Kagame yitabiriye umukino wa 1/2 cya UEFA Champions League, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 28 Mata 2026, kuri Stade Parc des Princes i Paris mu Bufaransa. Umukino warangiye ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG), isanganywe ubufatanye na Visit Rwanda, yatsinze Bayern Munich ibitego 5–4.

Ni umukino wari witezwe cyane hirya no hino ku Isi kuko wari ugiye guhuza amakipe afatwa nk’aya mbere meza uyu mwaka hakurikijwe uko yitwara mu marushanwa atandukanye yaba ayo mu bihugu byayo, na cyane ko Bayern Munich iheruka kongera gutwara Shampiyona y’u Budage 2025-2026 mu gihe PSG iyoboye urutonde rw’agateganyo mu Bufaransa.

PSG isanganywe amasezerano y’ubufatanye n’u Rwanda binyuze muri gahunda yarwo ya Visit Rwanda, azageza mu 2028.

Iyi kipe ya PSG yamaze gutera intambwe ya mbere yerekeza ku mukino wa nyuma wa UCL, ni yo ibitse igikombe cy’umwaka ushize yatwaye itsinze Inter Milan ibitego 5-0.

National Football League

Ibitekerezo   ( 1 )

Shampiyona RWANDA Premiyer league ibikombe bibiri NTabwobishoboka

Nathan yanditse ku itariki ya: 12-05-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka