
Kuri uyu wa Gatanu,Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye umukino w’umunsi wa gatanu wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 wahuje Amavubi na Nigeria kuri Stade Amahoro.
Uyu mukino wo mu itsinda rya gatatu ry’urugendo rugana mu gikombe cy’Isi 2026,Umukuru w’Igihugu na Madamu bawugezemo ku munota wa 41 ubwo Amavubi yari yamaze gutsindwa igitego 1-0 kinjiye ku munota wa 13.

Nyuma y’iminota itandatu Perezida Paul Kagame na Madamu bageze kuri Stade Amahoro ariko rutahizamu Victor Osimhem wari watsinze igitego cya mbere yahitse atsinda icya kabiri ku munota wa kabiri w’inyongera muri itatu yari yongerewe ku give ya mbere.
Umukino waje kurangira gutyo, ari ibitego 2 bya Nigeria ku busa bw’u Rwanda.
Perezida Kagame yari kumwe kandi n’abandi bo mu muryango we, harimo n’umwuzukuru we mukur, wari kumwe n’umubyeyi we Ange Kagame.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|