Patrick Mboma yitabiriye isinywa ry’amasezerano yo kwakira igikombe cy’isi kizabera mu Rwanda (AMAFOTO)
Kuri uyu wa Kane, Hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati ya FERWAFA n’Ishyirahamwe ry’imikino y’Aba veterans ku isi (FIFVE) agamije gutegura irushanwa ry’isi ry’amakipe y’aba veterans "Veteran Clubs World Championship" riteganyijwe kubera mu Rwanda muri 2024.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi b’amashyirahamwe yombi ari bo Nizeyimana Mugabo Olivier uyobora FERWAFA, Mr Siewe Fred uyobora FIFVE, ndetse na Patrick Mboma wakiniye amakipe atandukanye arimo ikipe y’Igihugu ya Cameroon ubarizwa muri iryo shyirahamwe.
Perezida wa FERWAFA mu ijambo rye, yashimiye itsinda riri gitegura iki gikombe cy’isi kizabera mu Rwanda, ndetse anabizeza ko ku bufatanye n’ubuyobozi bw’igihugu rizagenda neza nk’uko bisanzwe mu Rwanda.
Yagize ati “Ni iby’agaciro kuba Siewe n’ikipe ye baradutekerejeho ngo tuzakire iri rushanwa, nk’uko mubizi mu Rwanda tugira umuco wo kwakira abashyitsi, dukunda abashyitsi, kuba mwarahisemo u Rwanda turabibashimiye cyane”
Mr Siewe Fred uyobora iri shyirahamwe ry’abakunyujijeho mu mupira w’amaguru ku is “FIFVE”, yatangaje ko yishimira ko uyu mushinga abawutekereje kandi biteguye kuwushyira mu bikorwa ari abanyafurika, anavuga ko u Rwanda ari igihugu kibikwiye kuba kigiye kwakira iri rushanwa
“Ni iby’agaciro kuba turi i Kigali aka kanya, byari inzozi kuba twaza hano none turahari, u Rwanda ni igihugu kibikwiriye kuba cyakwakira uyu mushinga”
Patrick Mboma wakiniye ikipe y’igihugu ya Cameroun, n’amakipe nka Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa ni umwe mu bari gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, akaba nawe yari ari mu Rwanda ubwo hasinywaga aya masezerano.
Mboma yavuze ko yizeye ko u Rwanda binyuze mu banyarwanda bazatuma uyu mushinga w’igikombe cy’isi ugenda neza, ariko by’umwihariko ashingiye ku cyizere afitiye Perezida Kagame w’u Rwanda kubera iterambere igihugu cyagezeho mu myaka mike.
Iki gikombe cy’isi cy’abakanyujijeho (Abaveterans) kizabera mu Rwanda mu mwaka wa 2024, kizaba ari ubwa mbere kibereye ku mugabane wa Afurika, aho ibindi bikombe bibanza byabereye ku mugabane w’I Burayi.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|