Ousmane Dembélé yegukanye Ballon d’Or 2025

Umufaransa Ousmane Dembélé ukinira ikipe ya PSG, yegukanye yegukanye igihembo cy’umukinnyi uhiga abandi ku Isi muri ruhago ’Ballon d’Or’ 2025 cyatanzwe kuri uyu wa Mbere.

Ibi bihembo gitegurwa n’ikinyamakuru France Football cyatangiwe mu birori byabereye i Paris mu Bufaransa, byatanzwe mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere aho muri byinshi bitangwa haba hahanzwe amaso igihembo nyamukuru gihabwa umukinnyi uba ari uwa mbere ku Isi.

Iki gihembo kiruta ibindi cyegukanywe n’Umufaransa w’imyaka 28 y’amavuko Ousmane Dembélé wanahabwaga amahirwe mbere abikesha kwitwara neza mu mwaka w’imikino 2024-2025. Uyu musore muri uyu mwaka yakinnyemo imikino 53 mu marushanwa yose atsinda ibitego 35 anatanga imipira 16 yavuyemo ibitego.

Ousmane yasutse amarira y'ibyishimo
Ousmane yasutse amarira y’ibyishimo

Uretse gutsinda kandi Dembélé yafashije ikipe ya PSG kwegukana ibikombe bitandukanye birimo UEFA Champions League yayo ya mbere mu mateka ndetse banongeraho ibindi bikomeye by’imbere mu gihugu birimo na shampiyona y’u Bufaransa.

Uretse Dembélé wa PSG wegukanye Ballon d’Or, umutoza w’iyi kipe Luis Enrique yabaye umutoza mwiza w’umwaka, umunyezamu Gianluigi Donnarumma wayikiniraga mbere yo kujya muri Man City mu mpeshyi y’uyu mwaka na we yabaye umwiza w’umwaka wa 2024-2025 mu gihe Lamine Yamal wa FC Barcelona yahembwe nk’umukinnyi mwiza uri munsi y’imyaka 21.

Ousmane Dembélé yari hamwe n'umubyeyi we
Ousmane Dembélé yari hamwe n’umubyeyi we

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka