Ntwari Fiacre wabazwe agiye kumara amezi abiri adakina

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’ Ntwari Fiacre agiye kumara amezi abiri adakina nyuma yo kubagwa.

Uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko usanzwe akinira ikipe ya Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, yabazwe urutungu ku wa 11 Ugushyingo 2025 aho bizatuma amara amezi abiri atagaragara mu kibuga.

Ntwari Fiacre aheruka mu kibuga tariki 14 Ukwakira 2025, ubwo Amavubi yatsindwaga na Nigeria ibitego 3-0 mu mukino usoza imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, mu gihe muri Kaizer Chiefs yaherukaga mu kibuga tariki 5 Ukwakira 2025 ubwo iyi kipe yasezererwaga na Stellenbosch itsinzwe penaliti 5-4 muri League Cup.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka