Ibi byabaye ku Cyumweru tariki 9 Ugushyingo 2025, ubwo amakipe yombi yahuraga aho ari mu Gikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 (17), kirimo kubera i Doha muri Qatar.
Ikipe ya New Caledonia yahuye n’uruva gusenya, aho abakinnyi bayo babiri bahawe amakarita atukura mu gice cya mbere cy’umukino, bitiza umurindi ikipe ya Maroc n’ubundi yagaragazaga imbaraga kurusha iyo bahanganye, icyo gice cya mbere kirangira Maroc itsinze ibitego 7-0.
Igitego cya mbere cya Maroc cyabonetse kumunota wa 3 w’umukino, gitsinzwe na Bilal Soukrat, byongerera morali iyi kipe. Bakiri muri ibyo byishimo, Oualid Ibn Salah yatsinze ibitego bibiri yikurikiranya, ku munota wa 11 n’uwa 18, ikipe ya New Caledonia itangira gukinana igihunga bituma igenda ikora amakosa menshi, ari na byo byatumye abakinnyi bayo babiri basohorwa mu kibuga nyuma yo guhabwa amakarita atukura.
Icyo cyuho cyashyize ikipe ya New Caledinia mu kaga gakomeye, kuko Maroc yahise ikibyaza umusaruro, nuko Abdelali Daoudi na we yahise atsinda ibitego bibiri mu gihe cy’iminota ibiri, ni ukuvuga ku munota wa 41 n’uwa 42, nyuma yaho ku munota wa 44, Ilyas Hidaoui yatsinze ikindi gitego, nyuma yaho ku munota wa 45 Ziyad Baha atsinda igitego cyasoje igice cya mbere cy’umukino, bajya mu karuhuko.
Mu gice cya kabiri nabwo Maroc yakomeje kunyagira imvura y’ibitego New Caledinia, umukino urangira Maroc itsinze ibitego 16-0, ibi bikaba byabaye nyuma y’aho Espagne na yo yari yatsinze ibitego 13-0 ikipe ya New Zealand muri aya marushanwa
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|