Ntabwo ndi Yesu nzakora ibishoboka - Rubangura Omar utoza Rutsiro FC

‎‎Umutoza w’ikipe ya Rutsiro FC Rubangura Omar yavuze ko ataje nk’umucunguzi w’iyi kipe uje kurema ibintu byinshi mu byapfuye, ahubwo azakora ibishoboka byose kugura ngo igume mu cyiciro cya mbere.

‎Ibi yabigarutseho nyuma y’umukino ikipe ya Rutsiro FC yatsizwemo n’Amagaju FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 31 wa BK Pro League wabereye kuri Stade Umuganda kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Gicurasi 2025, maze avuga ko iyi kipe yamaze gutakaza umwimerere w’imikinire ari nabyo biri gutuma kubona amanota bigoye.

‎Ati "Ikipe yarahindutse mu bintu byose haba mu mikinire no mu mitoreze. Nari mfite iminsi ibiri yo kurema ibindi bintu no kubasubiza mu mwuka wo guhatana bijyana no gushaka itsinzi, ndetse no kugarura uburyo bw’imikinire yacu, kandi n’ubwo dutsinzwe ariko twakinnye neza, kuko twimye umupira abo twari duhanganye ndetse tunarema uburyo bwinshi ariko amahirwe arabura. Nureba imikinishirize abakinnyi bari bamazemo iminsi byari ugutera imbere umupira bakiruka, kandi ibyo binaniza abakinnyi."

‎Rubagura Omar wasigaranye iyi kipe nyuma yo kwirukanwa Bizumuremyi Rajabu ariko nyuma nawe agatanduka nayo, yakomeje avuga ko atari Yesu waza kurema ibintu byinshi mu byapfuye.

Ati "Hari igihe tubwira umukinnyi tuti ’iruka’ kugira ngo turebe ko hari icyo twakura mu mukino,njye ntabwo ndi Yesu ngo nzaza kurema byinshi mu byapfuye, umutoza wagiye [Gustave] afite uburyo yakoresheje, igihe nari naragiye sinatinya kubivuga, ariko byagize ingaruka ku mitekerereze, imikinire, imyitwarire n’imibereho y’abakinnyi muri rusange."

Umutoza wa Rutsiro FC avuga ko atari Yesu wahindura ibyapfuye
Umutoza wa Rutsiro FC avuga ko atari Yesu wahindura ibyapfuye

‎Omar yongeyeho kandi ko yafashe ikipe inaniwe, bijyanye n’imikinire ndetse n’imitoreze.

Ati" Hari igihe ukoresha umukinnyi imyitozo ukamunaniza mu mitekerereze, ibaze nawe gukoresha imyitozo abakinnyi bakinana hagati yabo kandi baherutse gukina umukino, nabyo biba bisa n’undi mukino kandi wibuke ko abakinnyi bacu bakuze, bafite imyika iri hejuru. Ubu rero nafashe umwanzuro wo gutanga ikiruhuko cy’iminsi ibiri kuri bamwe ndetse n’umunsi umwe ku bandi kugira ngo tuzajye mu mukino wa APR FC bararuhutse."

‎Uyu mutoza wari waravuye muri Rutsiro FC, yagarutse nyuma yo kwirukana Niyonkuru Gustave. Ikipe y’Akarere ka Rutsiro iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 26, biyishyira mu byago byinshi byo gusubira mu icyiciro cya kabiri, nyuma y’imyaka ibiri ikina icya mbere.

Mu mikino itatu ibura ngo shampiyona irangire, Rutsiro FC izasura APR FC mu mukino ukurikiraho, yakire AS Kigali kuri Stade Umuganda isoze isura Bugesera FC mu Ntara y’Iburasirazuba.

Imibare ku makipe arwana no kudasubira mu cyiciro cya kabiri

Ikipe ya AS Muhanga yatsinzwe na Al Hilal SC ibitego 2-0, bituma igumana amanota 27 ku mwanya wa 17 ubanziriza uwa nyuma,
‎iyi kipe y’Akarere ka Muhanga, isigaje imikino itatu yose izakinira hanze, ihereye kuri Kiyovu Sports, Amagaju FC bazasoreze i Rubavu basura Marine FC.

Etincelles FC yanganyaije na Gasogi United ibitego 2-2 mu mukino wabereye kuri Kigali Pele, maze iguma ku mwanya wa 16 n’amanota 28, mu gihe isigaje gukina na Marine FC, Gorilla FC isoze yakira Al Hilal i Rubavu.

Indi kipe iri mu byago byo kumanuka ni AS Kigali yatsinzwe na APR FC ibitego 2-1 yo izakurikizaho, Gicumbi FC isure Rutsiro FC isoze yakira Musanze FC.

‎Ikipe y’Amagaju FC nyuma yo gutsinda Rutsiro FC yafashe umwanya wa 14 n’amanota 31, aho imikino yose isigaje izayikinira kuri Stade Kamena i Huye, yakira Al Merriekh SC, AS Muhanga ndetse isoze isura Mukura VS kuri icyo kibuga.

Ukurikije uko amakipe amwe afite ibyago byo kumanuka azihurira bisobantiye ko uzatsinda aziyongerera amahirwe yo gukina icyiciro cya mbere umwaka utaha w’imikino.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka