Ntabwo meze neza 100% - Niyigena Clement ku gukina umukino wa Rayon Sports

Myugariro wo mutima w’u bwugarizi wa APR FC Niyigena Clement yavuze ko imvune atari yamera neza 100% ku buryo yakina umukino wa BK Pro League uzabahuza na Rayon Sports ku wa 2 Gicurasi 2026.

Ibi Niyigena Clement yabivuze nyuma y’imyitozo ibanziriza iya nyuma iyi kipe yakoreye i Shyorongi yitegura uyu mukino w’umunsi wa 29 wa BK Pro League uzabera kuri Stade Amahoro aho yavuze ko nubwo yakoze imyitozo atari yamera neza 100%.

Ati "Ntabwo navuga ko nari namera neza ijana ku ijana, rero ntabwo gukina(Umukino wa Rayon Sports) mbiha amahirwe. Nagize ikibazo cy’akagombambari."

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kandi umutoza w’ikipe ya APR FC Abderlahim Taleb nawe yavuze ko uyu musore amaze iminsi icumi yaravunitse ko agomba kugarurwa intambwe ku yindi gusa ko aramutse ageze ku munsi w’umukino ameze nta kintu cyabuza ko yagaragara.

APR FC yakoze imyitozo kandi idafite Umugande Ronald Ssekiganda wagize imvune mu ivi mu mukino iyi kipe yatsinzwemo na Etincelles FC ku wa 18 Mata 2026 ibitego 2-1.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka