Noam Fritz Emeran wakiniye Manchester United mu bakinnyi b’Amavubi bahamagawe

Noam Fritz Emeran wakiniye Manchester United yahamagawe mu bakinnyi 24 b’Amavubi bazakina imikino ya gicuti iteganyijwe muri Kamena 2026.

Ni abakinnyi 24 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine aho bagiye kwitegura imikino ibiri ya gicuti izahuza Amavubi na Comoros tariki 6 Kamena 2026 na Tanzania tariki 9 Kamena 2026 ikabera mu gihugu cya Morocco.

Muri aba bakinnyi harimo Noam Fritz Emeran ukina asatira mu ikipe ya FC Groningen yo mu Buholandi ariko wakuriye muri Manchester United kuva mu bakiri bato kuva ayigezemo mu 2019 kugeza ayivuyemo mu 2023 aho yagiye akinnye umukino umwe mu ikipe nkuru tariki 12 Nyakanga 2023 ubwo bakinaga na Leeds United mu mikino yo Kwitegura umwaka w’imikino 2025-2026.

Noam Fritz Emeran ni umuhungu wa Emeran Fritz Nkusi nawe wakiniye Amavubi aho yakinnye umukino wa mbere mu 2005 u Rwanda runganya na Nigeria 1-1 mu mikino yo gushaka itike y’lgikombe cy’lsi cya 2006. Undi mukinnyi wahamagawe bwa mbere ki Fidali Uwiyaremye wa Kiyovu Sports aho uyu musore amaze gutsinda ibitego 11 muri shampiyona.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagaru mu Rwanda ryatangaje ko myugariro Thierry Manzi, rutahizamu Joy Lance Mickels na Leroy Jacques Mickels batahamagawe bavunitse, mu gihe abandi babuzemo ari Hakim Sahabo udafite umwanya wo gukina mu ikipe ya AEK Anthens yo mu Bugereki ndetse n’umunyezamu Ntwari Fiacre.

Abakinnyi bose bahamagawe muri rusange:

Abanyezamu:

Niyongira Patience

(Police FC)

Hakizimana Adolphe

(APR FC)

Kwizera Olivier

(Rayon Sports)

BA Myugariro:

Mutsinzi Ange

(Zira FK)

Niyigena Clement

(APR FC)

Kavita Phanuel Mabaya

(Birmingham Legion)

Nshimiyimana Yunus

(APR FC)

Byiringiro Jean Gilbert

(APR FC)

Imanishimwe Emmanuel

(Ael Limasol)

Niyomugabo Claude

(APR FC)

Abakina Hagati:

Emeran Noam Fritz

(Groningen FC)

Kwizera Jojea

(Rhode Island)

Kury Johan Marvin

(AC Bellizona)

Mugisha Bonheur

(Al Masry)

Bizimana Djihad

(Cs Constantine)

Gueulette Samuel Marie

(Raal La Louviere)

Ruboneka Jean Bosco

(APR FC)

Muhire Kevin

(Jamus SC)

Abataha izamu:

Nshuti Innocent

(Al Wafaq)

Uwineza Rene

(Kiyovu Sports)

Biramahire Abeddy

(Assabah)

Mickels Joy Slayd

(Karvan FK)

Uwiyaremye Fidali

(Kiyovu SC)

Mbonyumwami Taiba

(Marine FC)

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka