Ni umuterankunga watangajwe ubwo igice cya mbere cy’umukino iyi kipe yatsinzwemo na APR FC 3-0 kuri Stade Kamena. Jibu isanzwe ikora amazi mu byo izajya itanga muri Mukura VS harimo guhemba umukinnyi w’ukwezi no gutanga amazi ku mukino ndetse no mu myitozo.
Uretse ibi kandi mu myaka iri imbere harimo kuba ashobora kuzajya agira uruhare mu ngendo ikipe ya Mukura VS mu gihe iyi kipe yo izajya yamamaza Jibu ku mbugankoranyambaga zayo.
Uyu muterankunga aje asanga abandi basanzwe bakorana na Mukura VS barimo Light House Hotel, BK Insurance, Volcano Express bose biyongera ku muterankunga mukuru ariwe Akarere ka Huye.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|