Mukura VS inganyije na Rayon Sports mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro

Kuri uyu wa Kabiri, Ikipe ya Mukura VS kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye yahanganyirije na Rayon Sports 1-1 mu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wakinwe iminsi ibiri kubera amatara.

Biramahire Abeddy nyuma yo gutsinda igitego
Biramahire Abeddy nyuma yo gutsinda igitego

Ni umukino wari wakinwe tariki 15 Mata 2025 ariko uhagarukwa no kuba amatara yarazimye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye. Uyu mukino wasubukuriwe ku munota wa 27 aho wari wahagarariye maze iyi minota yari isigaye ku gice cya mbere irangwa n’igitego cyo ku munota wa 32. cyatsinzwe na Boateng Mensah wa Mukura VS ariko wari waraririye mu gihe ku wa 40 ,uyu musore yongeye gukora ku mupira wari uhinduwe na Hakizimana Zuberi ariko umunyezamu Ndikuriyo Patient akawushyira muri koruneri, iki gice cya mbere cyongereweho iminota ine kirangira ari 0-0.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isimbuza bijyanye nuko yari yitwaye mu gice cya cya mbere aho yakuyemo Rukundo Abdourahman igashyiramo Niyonzima Olivier Sief mu gihe Iraguha Hadji yasimbujwe Aziz Bassane. Ibi byari bivuze ko Ndayishimiye Richard watangiye akina hagati yugarira agiye kwegera imbere agakina afasha mu gusatira no kurema uburyo bw’ibitego,Muhire Kevin agakina imbere mu gihe Seif yahise akina hagati yugarira .

Iminota icumi ya mbere y’igice cya kabiri yaranzwe no gukina neza kwa Mukura VS cyane yubakiye hagati mu kibuga harimo Ntarindwa Aimable, Jordan Ndimbumba na Niyonizeye Fred ndetse na Hakizimana Zuberi na Uwumukiza Obed bafashaga banyuze ku mpande. Ku munota wa cyenda iyi kipe yahushije uburyo ubwo Boateng Mensah yateraga ishoti ritari riremereye ariko umunyezamu Ndikuriyo Patient ananirwa gufata umupira kuko wamucitse gusa kubw’amahirwe ujya ku rundi ruhande.

Rayon Sports yari itari yakabonye uburyo bukomeye ku izamu ndetse ubona ko itabonana neza, ku munota wa 57 Muhire Kevin yafatiye umupira hagati maze aha umupira muremure Aziz Bassane, wahise awunyuza hagati ya ba myugariro acenga agana mu izamu maze rutahizamu Biramahire Abeddy arawumwakira , asa nkugana mu nguni ifunze ariko awutera ku giti cya kabiri cy’izamu afungura amazamu.

Biramahire Abeddy nyuma yo gutsinda igitego
Biramahire Abeddy nyuma yo gutsinda igitego

Ibyishimo by’Abarayons ariko ntabwo byamaze kabiri kuko ku Mukura VS itacitse intege maze ku munota wa 60 ibona koruneri yatewe na Niyonizeye Fred maze Boateng Mensah aterana umutwe ba myugariro ba Rayon Sports yishyurira iyi kipe yo mu Karere ka Huye. Mukura VS yahise ifata imikino itanu yotsa igitutu ariko ku munota wa 20 ibona kufura nziza ku ikosa ryakorewe Destin Malanda ariko itewe na Niyonizeye Fred ijya hejuru y’izamu gato.

Mukura VS yakomeje kuba ikipe nziza imbere ya Rayon Sports mu kubaka inaguma umupira kuko Rayon Sports kubaka bitayikundiraga ndetse n’imipira ibonye iyitaka byoroshye ahubwo ikinira mu gusatira byihuse.Kimwe mu bintu byagoraga iyi kipe kandi ni ubwugarizi bwayo kuko yaba Bugingo Hakim,Fitina Omborenga,Omar Gning na Youssou Diagne inshuro nyinshi binjirwagamo n’abakinnyi ba Mukura VS byabaga biteye impungenge Aba-Rayons, dore ko nka Fitina Omborenga na Bugingo Hakim bagiye banaswata imipira mu bihe bitandukanye.

Mu minota 15 ya nyuma ,amakipe yombi yakomeje gushakisha igitego cy’intsinzi ariko inshuro nyinshi Mukura VS ihangayikisha ubwugarizi bwa Rayon Sports. Ku munota wa 86 umutoza Rwaka Claude yongeyemo umukinnnyi ukina yugarira anyuze hagati , Kanamugire Roger wari usanzemo Adama Bagayogo wari wabanje gusimbura Elanga Kanga. Muhire Kevin, uba afatanya gukina no kwereka bagenzi be uko bakina ni umwe mu bakinnyi baranze uyu mukino kuri Rayon Sports kugeza ku munota wa 90 ndetse n’indine ine yongereweho.

Rayon Sports bishimira igitego
Rayon Sports bishimira igitego

Ku munota wa nyuma w’umukino Biramahire Abeddy yahushije uburyo bwiza arebana n’umunyezamu Ssebwato Nicholas ku mupira yari ahawe na Aziz Bassane, umusifuzi Nsabimana Celestin ahita anavuga ko umukino urangiye ari igitego 1-1, aho Rayon Sports nubwo itatsinze ariko kubona igitego hanze biyifasha kuba iramutse inganyije 0-0 mu mukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 30 Mata 2025 kuri Kigali Pele Stadium yahita igera ku mukino wa nyuma.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka