Motar FC mu makipe atatu yazamutse mu cyiciro cya kabiri
Amakipe atatu yo mu cyiciro cya gatatu muri shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru arimo Motar FC itaratsinzwe umukino n’umwe, yazamutse mu cyiciro cya kabiri nyuma yo guhigika andi makipe byari bihanganye ku munsi wa nyuma wa shampiyona.
Amakipe atatu yazamutse arimo ikipe ya Sina Gérard ibarizwa mu karere ka Rulindo, Umuri Sports Academy ya Jimmy Mulisa umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu ndetse na Motar FC yashizwe n‘umuryango wa abatwara abagenzi kuri Moto bazwi nka ‘Abamotari’.
Aya makipe yabigezeho nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya kamparampaka ”Playoffs”, agatsinda imikino yazo haba ibanza ndetse n’iyo kwishyura yabaye muri iki cyumweru kuva kuwa gatatu, tariki 29 Gicurasi 2024 kugeza kuwa kane, tariki 30 Gicurasi 2024.
Umukino wa mbere wabaye wahuje ikipe ya Sina Gérard ndetse na Nyamasheke, maze ikipe ya Sina Gérard itsinda igitego 1-0, bituma isezera Nyamasheke ku giteranyo cy’ibitego 2-0, kuko n’umukino ubanza Sina Gérard yari yitsinze Nyamasheke 1-0 bityo yisanga mu makipe agomba kwerekeza mu cyiciro cya kabiri, ibintu byashimishije cyane abaturage b’ Akarere ka Rulindo.
Undi mukino byabereye rimwe, ikipe ya Future Generation yari yakiriye Umuri SC, umukino urangira Umuri SC itsinze ibitego 5-4 bya Future Generation. Ibi byahise bituma Umuri yisanga mu cyiciro cya kabiri nyuma yo gusezerera Future Generation ku giterayo cy’ibitego 4-6, kuko n’umukino ubanza Umuri yari yastinze Future Generation 1-0.
Kuwa Kane n’ibwo imikino yasozwaga, aho ikipe Motar FC yakiriye ikipe ya Muganza FC kuri Tapis Rouge I Nyamirambo saa 14:00. Uyu mukino woroheye cyane ikipe ya Motar FC kuko yastinze ibitego 3-1 ikipe ya Muganza FC, ibi byahise bituma Motar FC yisanga mu cyiciro cya kabiri nyuma yo gusezerera ikipe ya Muganza ku giteranyo cy’ibitego 3-1 kuko umukino ubanza amakipe yombi yari yaganyije 0-0.
Muri aya makipe azamutse, Motar FC niyo kipe yisangije agahigo ko kuzamuka mu cyiciro cya kabiri nta mukino n’umwe itsinzwe muri shampiyona isanzwe kuva yatangira muri Kanama 2023.
N’ubwo aya makipe yazamutse mu cyiciro cya kabiri, agomba gukina imikino hagati ya yo kugirango yishakemo ikipe izaba iya mbere ikegukana igikombe, aho imikino izatangira kuri iki cyumweru tariki 02 Kamena 2024, aya makipe atatu akazajya akina imikino ibanza ndetse n’iyo kwishyura izasoza ifite amanota menshi yegukane igikombe cyo mu cyiciro cya gatatu.
Aya makipe azamutse agomba gusimbura ayo mu cyiciro cya kabiri ataritwaye neza (yamanutse) arimo ikipe ya Unity, Impessa FC ndetse n’ikipe ya The Winners FC yikuye mu irushwanwa.
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
MOTAR fc oyeeeeee
MOTAR fc oyeeeeee