Man City itsinze Arsenal mu mukino wafashwe nk’ugena uzatwara Premier League
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Man City yatsinze Arsenal ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 33 wari uhanzwe amaso n’Isi kuko wari wafashwe nk’uwagena uzatwara Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza 2025-2026.
Ni umukino wabereye kuri Stade ya Manchester City Etihad Stadium, iyi kipe inawutangira neza aho ku munota wa 16 Umufaransa Ryan Cherki yakiriye hanze y’urubuga rw’amahina umupira wari utakajwe na Arsenal maze akarwinjira acengacemga abakinnyi barimo Gabriel Magalhães kugeza kuri William Saliba atsinda igitego cya mbere.
Nyuma y’iminota ibiri, ku munota wa 18 umunyezamu wa Man City, Donarruma yahawe umupira ku kirenge maze agishakisha aho awutanga Kai Havertz amutera igitutu cyatumye akora ikora ryavuyemo igitego ahuriye n’uyu Mudage ku mupira, yishyurira Arsenal igice cya mbere kirangira ari 1-1. Mu gice cya kabiri ku munota 59 Arsenal yahushije uburyo aho Martin Ødegaard yahaye umupira mwiza Kai Havertz wateye ishoti ariko umunyezamu Donnaruma awukuramo.
Mu minota ibiri, ku munota wa 61 Arsenal yongeye guhusha uburyo bw’ibitego ku ishoti rigana mu izamu ryatewe na Ebereche Eze maze umupira wari wanacitse umunyezamu Dunarruma ugarurwa n’igiti cy’izamu cy’ibumoso.
Nyuma y’iminota ibiri, ku munota wa 64 Man City yazamukanye umupira uhabwa Erling Haaland wari mu rubuga rw’amahina afashwe na myugariro Gabriel Maghalaes.Uyu rutahizamu yarushije imbaraga uyu myugariro maze atera uyu mupira ari kugwa hasi ariko ujya mu izamu atsindira Man City igitego cya kabiri.
Ku munota wa 72 Arsenal yongeye guhusha uburyo kuri kufura yatewe iterekwa ku mutwe wa Gabriel Maghalaes wateye mu izamu ariko ufata igiti cy’izamu nanone. Arsenal yakomeje kugerageza gushaka uko yakwishyura ngo ibe yanabona intsinzi, ishyiramo abakinnyi nka rutahizamu Victory Gyokeres wari wabanje ariko iminota 90 irangira Man City ikiyoboye n’ibitego 2-1.
Abasifuzi bari bayobowe na Anthony Taylor bongereyeho iminota irindwi maze Arsenal ibonamo andi mahirwe akomeye ubwo Leandro Trossard yahinduriraga umupira iburyo maze Kai Havertz ashyiraho umutwe ugana mu izamu ariko umupira ujya hejuru y’izamu.
Iyi minota nayo yarangiye Man City ikiyoboye umukino n’ibitego 2-1 yegukana amanota atatu yatumye igira 67 ku mwanya wa kabiri irushwa na Arsenal ya mbere n’amanota 70 mu gihe Man City inafite umukino w’ikirarane.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|