Lionel Messi yanditse amateka mashya mu Gikombe cy’Isi

Kapiteni w’ Ikipe y’Igihugu ya Argentine, Lionel Messi, yongeye kwandika amateka akomeye mu Gikombe cy’Isi nyuma yo kuzuza ibitego 18 muri iri rushanwa rikomeye ku rwego rw’Isi bituma aba uwa mbere ubikoze.

Messi yageze kuri aya mateka nyuma yo kwitwara neza mu mukino ikipe ye y’igihugu yatsinzemo Austria ibitego 2-0 byose bitsizwe na we, maze yuzuza ibitego bitanu mu mikino ibiri bamaze gukina, byatumye arushaho gushimangira izina rye mu bakinnyi beza babayeho mu mateka y’umupira w’amaguru ku Isi.

‎Uyu mukinnyi w’imyaka 39 y’amavuko yakomeje kuba umwe mu nkingi za mwamba za Argentine cyane cyane mu gutsinda ibitego, kuzuza ibitego 18 byatumye Messi akomeza kwinjira mu gitabo cy’amateka y’Igikombe cy’Isi, aho ari we mu kinnyi ubashishe kugera kuri uwo mubare.

‎Messi asanzwe ari umwe mu bakinnyi bafite amateka akomeye mu Gikombe cy’Isi, dore ko yanatwaye iki gikombe mu mwaka wa 2022, ndetse akegukana n’igihembo cy’umukinnyi mwiza w’irushanwa. Ibi bituma akomeza gufatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye cyane isi y’umupira w’amaguru yagize.


‎Mu gihe Igikombe cy’Isi cya 2026 gikomeje gukinwa, abafana ba Argentine n’ab’umupira w’amaguru muri rusange bakomeje gukurikirana ibikorwa bya Messi, wifuza gukomeza kongera amateka ye ndetse no gufasha igihugu cye kugera kure hashoboka muri iri rushanwa. Lionel Messi akuyeho agahigo kari gafitwe n’umudage watsinze ibitego 16.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka