
Ni intsinzi yabaye ingenzi cyane kuri Kiyovu Sports yari imaze igihe kirekire iri mu myanya ibiri ya nyuma cyane cyane ku mwanya wa 15 ,imyanya ibamo amakipe abiri asubira mu cyiciro cya kabiri. Iyi ntsinzi Urucaca rwayiboneye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye aho rwari rwasuye Mukura VS maze ku munota wa karindwi w’inyongera Twahirwa Olivier akarufasha atsinda igitego kimwe rukumbi cyaruhaye amanota atatu y’ingenzi.

Gutsinda uyu mukino byafashije Kiyovu Sports kugira amanota 27 ijya ku mwanya wa 13 dore kuba Muhazi United yatsinzwe na Rayon Sports yo yahise ijya ku mwanya wa 14 n’amanota 26 mu gihe Bugesera FC yitegura gukina na Rutsiro FC kuri iki Cyumweru yo iri ku mwanya wa 15 n’amanota 24. Mu yindi mikino ireba asubira mu cyiciro cya kabiri ikipe ya Musanze FC ubu iri ku mwanya wa cumi n’amanota 27 yanganyirije mu rugo na Vision FC ya nyuma n’amanota 20.

Marine FC mu rugo yari yabanjwe igitego na Gorilla FC,umukino yawurangije itsinze 2-1 iturutse inyuma igira amanota 27 afitwe n’amakipe ane akurikirana kuva kuva ku mwanya wa 10 kugeza kuwa 13 aho yose ubu arushwa amanota abiri na Amagaju FC yo yatsinzwe na AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Shampiyona izakomeza hagati y’itariki 27 na 28 Mata 2025 ahitezwe imikino APR FC na Rayon Sports zizakinira i Rubavu zakirwa na Rutsiro FC na Etincelles FC.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|