![Erissa Ssekisambu yashimiwe na Kiyovu Sports uko babanye Erissa Ssekisambu yashimiwe na Kiyovu Sports uko babanye](IMG/jpg/erissa_ssekisambu_yashimiwe_na_kiyovu_sports_uko_babanye_.jpg)
Ibyo gutandukana n’aba bakinnyi iyi kipe yasoreje ku mwanya wa kabiri muri shampiyona yabitangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ibashimira uko babanye.
Yagize iti"Gusezera Ssekisambu,warakoze. Gusezera Nordien,warakoze."
Yaba Erissa Ssekisambu ukomoka mu gihugu cya Uganda ukina nka rutahizamu ndetse na Riyaad Nordien ukomoka muri Afurika Yepfo ariko ufite inkomoko muri Algeria bose bari bamaze umwaka umwe bakinira iyi kipe yambara icyatsi n’umweru.
Erissa Ssekisambu kuva yahusha penaliti yatumye Kiyovu Sports ibura amahirwe yo kuba yabona inota rimwe ku mukino wayihuje na Sunrise FC bigatuma itsindwa ikanatakaza igikombe cya shampiyona, humvikanye amakuru menshi y’uko uyu musore ashobora kudakomezanya nayo ari nabyo bibaye kuko asezerewe agifite umwaka umwe ku masezerano ye.
![Riyaad Nordien ukina asatira anyuze iburyo nawe yashimiwe na Kiyovu Sports Riyaad Nordien ukina asatira anyuze iburyo nawe yashimiwe na Kiyovu Sports](IMG/jpg/riyaad_nordien_ukina_asatira_anyuze_iburyo_nawe_yashimiwe_na_kiyovu_sports_.jpg)
Mu ikipe ya Kiyovu Sports nyuma y’umwaka w’imikino wa 2022-2023 abakinnyi ngenderwaho barimo Nshimirinana Ismael Pitchou na Abedi Bigirimana Serumogo Ali n’abandi batandukanye bose basoje amasezerano yabo byitezwe ko muri bo harimo n’abandi bashobora gusohoka.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Serumogo ni free kugeza ubu se ko mushaka muri Gikundiro yacu!?
Ewaan byari bikenewe pee ko habaho impinduka🙏🙏