Kiyovu Sports yatandukanye na Erissa Ssekisambu na Riyaad Nordien

Kuri uyu wa Kabiri ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko yatandukanye n’abakinnyi bayo babiri barimo rutahizamu Erissa Ssekisambu.

Erissa Ssekisambu yashimiwe na Kiyovu Sports uko babanye
Erissa Ssekisambu yashimiwe na Kiyovu Sports uko babanye

Ibyo gutandukana n’aba bakinnyi iyi kipe yasoreje ku mwanya wa kabiri muri shampiyona yabitangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ibashimira uko babanye.

Yagize iti"Gusezera Ssekisambu,warakoze. Gusezera Nordien,warakoze."

Yaba Erissa Ssekisambu ukomoka mu gihugu cya Uganda ukina nka rutahizamu ndetse na Riyaad Nordien ukomoka muri Afurika Yepfo ariko ufite inkomoko muri Algeria bose bari bamaze umwaka umwe bakinira iyi kipe yambara icyatsi n’umweru.

Erissa Ssekisambu kuva yahusha penaliti yatumye Kiyovu Sports ibura amahirwe yo kuba yabona inota rimwe ku mukino wayihuje na Sunrise FC bigatuma itsindwa ikanatakaza igikombe cya shampiyona, humvikanye amakuru menshi y’uko uyu musore ashobora kudakomezanya nayo ari nabyo bibaye kuko asezerewe agifite umwaka umwe ku masezerano ye.

Riyaad Nordien ukina asatira anyuze iburyo nawe yashimiwe na Kiyovu Sports
Riyaad Nordien ukina asatira anyuze iburyo nawe yashimiwe na Kiyovu Sports

Mu ikipe ya Kiyovu Sports nyuma y’umwaka w’imikino wa 2022-2023 abakinnyi ngenderwaho barimo Nshimirinana Ismael Pitchou na Abedi Bigirimana Serumogo Ali n’abandi batandukanye bose basoje amasezerano yabo byitezwe ko muri bo harimo n’abandi bashobora gusohoka.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Serumogo ni free kugeza ubu se ko mushaka muri Gikundiro yacu!?

Celestin yanditse ku itariki ya: 7-06-2023  →  Musubize

Ewaan byari bikenewe pee ko habaho impinduka🙏🙏

Irakizapatrick yanditse ku itariki ya: 7-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka