Kigali Fight Night igiye kuba ku nshuro ya kabiri

Ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Werurwe 2026, hateganyijwe ibirori bikomeye by’umukino w’iteramakofe bizwi nka Kigali Fight Night, bigiye kuba ku nshuro ya kabiri bikazabera muri rond-point ya Kigali Convention Centre, ahazitibara abakinnyi baturutse hirya no hino ku mugabane wa Afurika.

Kigali Fight Night izitabirwa abakinnyi 18 babigize umwuga baturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Uganda,Cameroon,Gabon,Tanzania, Nigeria, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,Malawi n’ibindi aho kuri iyi nshuro abategura irushanwa bavuga ko urwego rw’abitabira rugaragaza ko iri rushanwa rikomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere iteramakofe muri Afurika no mu Rwanda .

Iri rushanwa rizitabirwa n’abatoza Mpuzamahanga bazwi cyane baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza na Dubai aho bizatanga amahirwe akomeye yo kungurana ubumenyi, gushakisha impano nshya, no gufasha abarwanyi b’Abanyafurika kugera ku rwego mpuzamahanga.Imwe mu mikino izaba ihanzwe amaso cyane, irimo uwo Tamba Merlin azahuramo na Yusufu Changarawe mu mukino w’ingenzi, Jerry Katamba (DRC) ahure na Ali Mkojani (Tanzaniya), ndetse na Kingbo Hans (Gabon) uzakina na Taafu Odoyi (Uganda).

Abategura Kigali Fight Night bavuga ko uyu mwaka izaba itandukanye n'iya 2025
Abategura Kigali Fight Night bavuga ko uyu mwaka izaba itandukanye n’iya 2025

Iyi mikino kandi izakinwa no mu bagore aho hazaba imikino ikomeye irimo Daniella Muleketsi (DRC) uzakina na Martha Akinyi (Uganda), ndetse na Nene Joy Ojo (Nigeria) uzakina na Leila Yazidu (Tanzaniya).Uretse imikino y’ababigize umwuga, hazaba n’imikino irindwi y’abakinnyi bakizamuka mu Rwanda igamije kubaha urubuga rwo kwigaragaza no kwitegura kuzaba abakinnyi bakomeye mu gihe kizaza.

Imiryango izafungurwa guhera Saa Munani z’amanywa aho abazitabira bazanataramana n’abahanzi barimo abaraperi Bull Dogg na Riderman mu gihe imikino nyamukuru izatangira Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba. Muri rusange, Kigali Fight Night ni igikorwa gikomeye kigiye gushyira Kigali ku ikarita y’isi mu bijyanye na siporo, cyane cyane iteramakofe, kikaba n’irembo ku bakinnyi b’Abanyafurika bashaka kugera ku rwego mpuzamahanga.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka