Bitandukanye na Ernie Brandts ushaka igikombe cya shampiyona, Kayiranga Baptiste we avuga ko icyo ashaka ari umwanya mwiza uyu mwaka, ibyo bikazatuma akina uwo mukino nta gihunga, nk’uko abyitangariza.
Ati: “Ubu njyewe nta gihunga mfite kuko simparanira igikombe. Ikindi kandi burya umutoza aterwa igihunga n’ubuyobozi n’abafana bamusaba intsinzi ariko muri Kiyovu si ko bimeze kuko bazi neza uko tubayeho ariko tugerageza ibishoboka n’Imana ikadufasha.
Urebye rero APR uko ihagaze iraturusha ubushobozi n’abakinnyi bakomeye ariko ndizera ko Imana ishobora byose, izadufasha tukayitsinda”.
Ku ruhande rwa Ernie Brandts umutoza wa APR FC iheruka gutakaza amanota atatu ubwo yasuraga Mukura i Huye, avuga ko intego ye ari ugutsinda imikino ibiri asigaranye.
Uwa Kiyovu n’uwa Nyanza FC ubundi akareba uko Police FC barwanira igikombe ibyitwaramo mu mikino ine isigaranye.
Brandts yatangaje ko ikipe ye imeze neza, uretse ko Kapiteni w’ikipe Olivier Karekezi wari wagize akabazo k’uburwayi nyuma y’umukino wa Mukura.
Hiyongeraho n’imvune zidakabije za Pappy Faty na Iranzi Jean Claude bagiriye muri uwo mukino w’i Huye, ariko yizera ko bose bazaba bakize bagakina uyu mukino wo ku cyumweru.
Kiovu sport yamaze kuva mu ruhando rw’amakipe ashaka igikombe cya shampiyona, iri ku mwanya wa kane n’amanota 38, mu gihe APR FC bazakina iri ku mwanya wa mbere by’agatenganyo n’amanota 46, naho Polisi birwanira igikombe yo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 44.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|