Iryo rushanwa ryitwa TIDA (Tournoi International du District d’Abidjan), biteganijwe ko rizatangira ku itariki ya 30 Ugushyingo 2017 rikazasozwa ku itariki 06 Ukuboza 2017.
Iryo rushanwa risanzwe rihuza amakipe y’amashuri yigisha umupira w’amaguru (Academies) yo muri Afurika yo mu bihugu nka Côte d’Ivoire, Maroc, Burkina-Faso, Ghana n’ibindi, hanatumirwa andi makipe yo ku mugabane w’Uburayi.
Urubuga rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rugaragaza ko Isonga FC igomba gutangira imyitozo ku itariki ya 30 Ukwakira 2017.
Izatangirana abakinnyi 23 yakuye mu yandi mashuri y’umupira w’amaguru mu Rwanda biyongera ku basanzwe. Muri abo hazajonjorwamo 18 gusa.
Abo bakinnyi Isonga FC yakuye mu yandi mashuri y’umupira w’amaguru bazakomezanya nayo; nk’uko Muramira Gregoire, Perezida w’iyo kipe yabibwiye Kigali Today.
Umutoza wa Isonga FC, Moussa Gatera avuga ko guhamagara abo bakinnyi biri mu rwego rwo gukora imyitozo hakiri kare kugira ngo bazagere ku ntego bihaye yo kuzitwara neza muri iri rushanwa.
Uretse amakipe yo ku mugabane wa Afurika azitabira irushanwa ry’uyu mwaka wa 2017, hanatumiwemo ingimbi za Paris Saint Germain na Saint Etienne yo mu gihugu cy’Ubufaransa, FC Barcelone yo muri Espagne, Autriche, Ububiligi n’andi makipe yo mu Budage.
Dore abakinnyi bahamagawe:
Marines: Iradukunda Emmanuel, Ishimwe Christian na Mugisha Patrick
APR FC Academy: Ishimwe Fiston, Songayire Shaffy, Ntwali Fiacre na Bakundukize Innocent
SC Kiyovu: Bonane Janvier na Uwineza Aime Placide
Musanze FC: Nduwayezu Jean Paul
Heroes Academy: Tuyishime David, Mudacumura Jackson na Uwimana Guilain
Unity Sports Club: Nkubana Marc, Ndabarasa Tresor, Turatsinze Peter, Butare Henry, Rugangazi Prosper na Ishimwe Claude
Dream Team: Ishimwe Saleh
Vision FC: Byiringiro Lague na Hakizimana Zouberi
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|