Irambona Eric yagizwe umuyobozi muri Rayon Sports

Kuri uyu wa Gatatu,Irambona Gisa Eric wakiniye Rayon Sports imyaka irindwi yagizwe Umuyobozi wayo ushinzwe imiyoborere y’Umupira w’Amaguru.

Ibi byatangarijwe mu itangazo,Rayon Sports yashyize ahagaragara aho yavuze ko uyu mugabo wayikiniye hagati ya 2013 na 2020 yashyizwe mu nzego zayo z’imiyoborere nkushinzwe ibijyanye na ruhago.

Mu 2020 nibwo Irambona Gisa Eric wari ufite imyaka 27 y’amavuko yavuye muri Rayon Sports yari yaragezemo afite imyaka 20 asinyira Kiyovu Sports, atamazemo igihe ayikinira kubera imvune zamuzonze,byanatumye ku myaka 31 y’amavuko muri Werurwe,2024 asezera kuri ruhago burundu.

Irambona Eric agiye kuba umuyobozi muri Rayon Sports yabereye umukinnnyi imyaka irindwi
Irambona Eric agiye kuba umuyobozi muri Rayon Sports yabereye umukinnnyi imyaka irindwi

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka