Imurora Japhet yahagaritswe by’agateganyo mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryatangaje ko ryahagaritse by’agateganyo Imurora Japhet ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi mu Amagaju FC mu bikorwa byose bya ruhago kubera kubera ibyiswe imyitwarire idahwitse ifitanye isano n’amajwi yagiye hanze yumvikanamo ibisa nko kugena ibiva mu mukino banatsinzemo Musanze FC 2-0.

Ibi byatangarijwe mu itangazo ryashyizwe hanze aho FERWAFA yavuze ko ibi byakozwe hashingiwe ku ngingo ya 2.1 (igika cya 1) n’iya 2.3.3 z’Amategeko agenga imyitwarire muri FERWAFA bakanahagarika by’agateganyo Japhet Imurora Hakizimana nyuma y’imyitwarire idahwitse yamugaragayeho mbere y’umukino wa Shampiyona wahuje Musanze FC na Amagaju FC ku wa 17 Mata 2026.

Iri shyirahamwe ryanahagaritse kandi Olivier Ndatimana ushinzwe ibikoresho muri Gorilla FC, nyuma y’ibyiswe imyitwarire idahwitse yagaragaje mu mukino w’lgikombe cy’Amahoro wahuje Gorilla FC na Rayon Sports FC ku wa 22 Mata 2026 ubwo mbere y’umukino yagaragaraga amena ibisa n’ifu mu kibuga.

Aba bombi bahagaritswe mu bikorwa byose bijyanye n’umupira w’amaguru, banabujijwe kwinjira mu gace ka tekiniki, mu rwambariro no ku kibuga haba mu myitozo no mu mikino, kugeza igihe hazafatirwa icyemezo cya nyuma na Komisiyo ishinzwe Imyitwarire.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA kandi ryakomeje rivuga ko rizakomeza guharanira ubunyangamugayo no kubungabunga isura nziza y’umupira w’amaguru.

Itangazo rya FERWAFA

Kigali, ku wa 24 Mata 2026

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riramenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru ko,

Hashingiwe ku ngingo ya 2.1 (igika cya 1) n’iya 2.3.3 z’Amategeko agenga imyitwarire muri FERWAFA, hafashwe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo,

Bwana Olivier NDATIMANA (ushinzwe ibikoresho muri Gorilla FC), nyuma y’imyitwarire idahwitse yagaragaje mu mukino w’lgikombe cy’Amahoro wahuje Gorilla FC na Rayon Sports FC ku wa 22 Mata 2026,

Na Bwana, Japhet IMURORA HAKIZIMANA (Umutoza wongerera imbaraga abakinnyi b’Amagaju FC) nyuma y’imyitwarire idahwitse yamugaragayeho mbere y’umukino wa Shampiyona wahuje Musanze FC na Amagaju FC ku wa 17 Mata 2026.

Aba bombi bahagaritswe mu bikorwa byose bijyanye n’umupira w’amaguru, banabujijwe kwinjira mu gace ka tekiniki, mu rwambariro no ku kibuga haba mu myitozo no mu mikino, kugeza igihe hazafatirwa icyemezo cya nyuma na Komisiyo ishinzwe Imyitwarire.

FERWAFA izakomeza guharanira ubunyangamugayo no kubungabunga isura nziza y’umupira w’amaguru.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka