Impeesa FC yateguye umwiherero wo gushakira abakiri bato amakipe i Burayi
Binyuze muri kompanyi ya Ishet LTD ibarizwamo, Ikipe ya Impeesa FC ifatanyije na Norge Africa League yo muri Norvège ifasha abakinnyi mu kubashakira amakipe yateguye umwiherero w’ibyumweru bine uzabera muri Camp Kigali ahazahurira abana babarirwa muri 300 hagati y’itariki 27 Nyakanga na 28 Kanama 2026.
Ni umwiherero wateguwe n’iyi kipe isanzwe ifite irerero, ikipe y’abagabo ikina mu cyiciro cya gatatu, abagore bakina mu cyiciro cya kabiri ifatanyije na Norge Africa League isanzwe ifasha abakinnyi mu kubazamura ndetse no kubashakira amakipe aho ari umwiherero uzakorwa mu byiciro bine by’imyaka nkuko byasobanuwe n’umuyobozi wa Impeesa FC Kwisanga Janvier.
Yagize ati" Ni umushinga turi gukorana n’abafatanyabikorwa bo muri Norvège, aho twateguye umwiherero uzamara iminsi 30 ahazaba harimo ibikorwa bitandukanye cyane cyane gutoza abana tugendeye ku byiciro bine by’imyaka hagati imyaka 8-12, 13-15, 16-18, 19-20 aho buri kimwe kizajya gitozwa icyumweru kimwe."
Kwisanga Janvier yakomeje avuga ko uyu mwiherero ugamije kuzatoranya impano nziza kurusha izindi zigakurikiranwa aho zishobora no kubona amakipe cyangwa amarerero akomeye ku mugabane w’i Burayi.
Ati "Ikigamijwe ni ukurebamo abafite impano kurusha abandi aho bazakomeza gukurikiranwa kuko bashobora no kubona amakipe cyangwa amarerero yisumbuyeho hanze y’u Rwanda cyane cyane i Burayi, bashobora kujyamo bakazarushaho kuba ababigize umwuga."
Buri cyiciro kizajya kimara iminsi itanu kiri mu mwiherero muri Camp Kigali, baharara, bitozwa banahafatira amafunguro n’izindi gahunda zateganyijwe aho buri mwana asabwa umusanzu ungana n’amafaranga ibihumbi mirongo itandatu (60.000 Frw).
Ibi byiciro kandi birimo abakobwa n’abahungu mu gihe kandi n’abatoza bafite Licence C na D babishaka baziyandikisha nabo bakazitabira bakitabira aho nyuma bazahabwa impamyabushobozi ndetse bakazajya banagenerwa ibirimo amafaranga y’urugendo gusa kuzitabira bagasabwa kuba byibuze umutoza afite abana batanu (5) mu bo asanzwe atoza biyandikishije.
Uretse kwitoza umupira w’amaguru, biteganyijwe ko abana bazajya banatemberezwa hamwe mu hantu nyaburanga cyangwa ndangamateka mu Mujyi wa Kigali mu gihe abiyandikisha babikorera ku biro bya Impeesa biri muri Camp Kigali.
Ikipe ya Impeesa FC yatangiye gukora mu mwaka wa 2018 itanga umusanzu muri ruhago Nyarwanda mu byiciro bitandukanye by’impano haba mu bahungu ndetse n’abakobwa.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|