Imodoka ya Rayon Sports ibuze amavuta imyitozo irasubikwa
Rayon Sports yitegura gukina na Marines FC mu mikino y’igikombe cy’Amahoro kuri uyu wa gatatu yasubitse imyitozo yagombaga gukora mu gitondo, nyuma yo kubura kw’amavuta y’imodoka yagombaga kujyana abakinnyi mu myitozo.

Saa tatu za mugitondo nibwo imyitozo yagombaga gutangira ku kibuga Rayon Sports isanzwe ikoreraho imyitozo kiri mu Nzove, gusa umutoza wungirije Wagner do Nascimento Silva yageze ku kibuga abura abakinnyi arategereza araheba birangira imyitozo isubitswe ikaza gukorwa saa cyenda zo ku gicamunsi kuri uyu wa gatatu.
Rayon Sports iherutse kwegukana igikombe cya shampiyona ni imwe mu makipe ari guhatanira igikombe cy’Amahoro, kuri uyu wa kane ikazakina na Marines mu mukino ubanza wa 1/8.
Mu kwezi gushize nabwo Rayon Sports yasubitse imyitozo nyuma y’aho abakinnyi banze gukora imyitozo mbere y’umukino wa shampiyona wagombaga kubahuza na Kirehe, basaba kubanza guhabwa amafaranga y’agahimbazamusyi bari bemerewe.
Icyo gihe agahimbazamusyi baragahawe berekeza i Kirehe gukina umukino banawutwariraho igikombe, nyuma yo gutsinda Kirehe FC ibitego bine ku busa (4-0).
Rayon Sports niyo kipe ihiga ayandi mu kugira abafana benshi mu Rwanda ikagira n’abaterankunga batandukanye.
Nyuma y’imyitozo iri bube uyu munsi saa cyenda, nibwo Rayon Sports igomba kwerekeza i Rubavu ahazabera umukino uzayiyihuza na Marines ejo kuwa Kane saa cyenda z’igicamunsi.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Nkumukunzi wa Kigali today mbivuze bimvuye kumutima, aha mwataye umurongo kuko iyinkuru niyo yaba arimpamo ntacyo iributugezeho nkabakunzi banyu, ikndi mwazirikana ko mufite abafana tubizera kdi tubakunda mukajya muduha inkuru zitwubaha zinabubahisha, maze kubona comment ziriguca kumbuga nkoranya mbaga ngize agahinda kubuna ikinyamakuru kizerwaga barikucyandagaza kubwinkuru itujuje ubunyamwuga, mukuri nubwo ntawuzi purpose yuwanditse arko yakoze ikintu cyitaricyiza arko ubuzima nishuri ndakeka nyuma yiyinkuru haricyo twize nkabanditsi na abasomyi.
Ariko umenya mubinyamakuru badasohoye amakuru arimo rayon sport batacuruza,ko nziko hari nizimara icyumweru zititoje ariko rayon sport rayon sport mujye mureka gushyushya abantu mumutwe.
Erega kuvuga Rayon Ni ngombwa kuko Ni ikipe isobanutse ifite nibigwi.nabafana benshi.
kuki mudushyushya mu mutwe mutavuze rayon inkuru zanyu ntizaryoha koko mwisubireho kabisa