Hazatangwa igikombe kimwe cya shampiyona - Perezida wa FERWAFA
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda Shema Ngoga Fabrice yatangaje ko muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda 2025-2026 hazatangwa igikombe kimwe nubwo cyatwarwa n’ikipe yo muri Sudani aho kuba bibiri, ikipe ya mbere mu yo mu Rwanda ihabwe amafaranga.
Ibi Perezida yabitangaje kuri uyu wa Mbere mu gihe hakomeje kwibazwa niba hazatangwa ibikombe bibiri, haba ku ikipe yo muri Sudani ariyo Al Hilal SC ya mbere kugeza ubu ndetse no kuri APR FC ya mbere mu makipe yo mu Rwanda aho yavuze ko hazatangwa igikombe kimwe, ikipe ya mbere mu zo mu Rwanda igahabwa amafaranga agenerwa uwabaye uwa mbere.
Ati" Ntekereza ko igikombe cya shampiyona ari igikombe kimwe cy’uwayitwaye ibyo turabyumvikanaho. Ikipe ya mbere mu makipe mu yo mu Rwanda izahabwa miliyoni 80 Frw ariko mu buryo bw’igikombe cya shampiyona 2025-2026 kizahabwa uwabaye uwa mbere. Ubwo rero niba ari ikipe yo muri Sudani bizitwa ko ariyo yagitwaye."
Shema Ngoga Fabrice yakomeje avuga ko yizeye ko uku ari nako Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda narwo rubyumva uretse babyumvise ukundi.
Ati "Ngira ngo njyewe ni uko mbyumva, uretse muri BK Pro League nibabibona ukundi ariko nizera ko ari uko tubyumva twese.Ni uko bizagenda."
Al Hilal SC na Al Merrikh SC ziri gukina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda 2025-2026 nk’abashyitsi kubera intambara iri mu gihugu cyabo cya Sudani, ibintu bakoze ku nshuro ya kabiri kuko mu mwaka w’imikino 2024-2025 bakinnye shampiyona muri Mauritania.
Muri iki gihugu Al Hilal SC ariyo yabaye iya mbere nk’uko byitezwe ko mu mikino ine isigaranye muri BK Pro League ariyo izaba iya mber, aho yahawe igikombe cyo kuyishimira naho FC Noudhibou yabaye iya kabiri ikaba iya mbere mu makipe yo muri Mauritania ihabwa igikombe cyakwitwa icya nyacyo.
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
|
apr barayibye pe.gusa abakunda apr mukande subscribe kuri story media official.on youtube
apr barayibye pe.gusa abakunda apr mukande subscribe kuri story media official.on youtube