Hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona- Rwanda Premier League
Nyuma y’uko Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda Shema Ngoga Fabrice yari yatangaje ko hazatangwa igikombe kimwe niyo cyatwarwa n’ikipe yo muri Sudani, Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere rwatangaje ko hazatangwa bibiri.
Ibi byatangajwe binyuze mu itangazo rya ryashyizwe hanze n’uru rwego rwavuze ko ikipe yo muri Sudani izasoreza ku mwanya wa mbere muri BK Pro League y’uyu mwaka izahabwa igikombe nk’ikipe yahize izindi [BK Pro League Champions 2025/2026] ariko aya makipe y’abashyitsi akaba atazahabwa ibihembo by’amafaranga byagenewe amakipe yitwaye neza.
Rwanda Premier League kandi yavuze ko izatanga ikindi gikombe ku ikipe yahize andi mu makipe yo mu Rwanda [BK Pro League National Champions] ndetse akaba ari yo izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League ya 2026/2027 ikomeza kandi yibutsa ko iyo kipe niramuka itwaye n’Igikombe cy’Amahoro, iyayikurikiye ku rutonde rwa Shampiyona mu makipe yo mu Rwanda ari yo izahagararira Igihugu muri CAF Condfederation Cup nk’uko biteganywa n’amategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA.
Ubwo hitegurwaga kwakira aya makipe ari gukinira mu Rwanda kubera intambara iri mu gihugu cyabo, mu Ukwakira 2025 Umuyobozi w’Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro mbere Hadji Mudaheranwa Yussuf n’ubundi yari yavuze ko ikipe yo mu Rwanda izaza hafi itaje ku mwanya wa mbere ku rutonde nayo izahabwa igikombe.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|