Haringingo Francis yongeye kugirwa umutoza wa Rayon Sports

Umutoza Haringingo Francis yongeye kugirwa umutoza wa wa Rayon Sports yatoje hagati ya Nyakanga 2022 na Kamena 2023.

Igaruka ry’uyu mutoza w’Umurundi watozaga Kiyovu Sports kuva mu mpeshyi ya 2025, ryatangarijwe ku mbugankoranyambaga za Rayon Sports aho yavuze ko yishimiye kugaruka kwe nyuma y’iminsi 1035.

Yagize iti" Twishimiye gutangaza igaruka ry’umutoza mukuru Haringingo Francis nyuma y’iminsi 1035."

Haringingo Francis yatoje Rayon Sports umwaka umwe kuva mu mpeshyi ya 2022 kugeza mu mpeshyi ya 2023 aho muri shampiyona yabaye uwa kabiri ariko muri uwo mwaka afasha Rayon Sports kwegukana Igikombe cy’Amahoro 2023 atsindiye APR FC igitego 1-0 cya Eric Ngendahimana ku mukino wa nyuma.

National Football League

Ibitekerezo   ( 1 )

Mutugezeho andimakuru ya gikundiro

Ruhangaza gullaume yanditse ku itariki ya: 4-04-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka