Hakurikizwa iki ngo ikipe yemererwe gukina Shampiyona yo mu kindi gihugu?

‎Ku wa Gatanu tariki 24 Ukwakira 2025, nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amagaru hano mu Rwanda, FERWAFA ryemeje ko amakipe atatu yo muri Sudan, Al Merriekh, Al Hilal Omdurman na Al Ahli Wad Madani azakina shampiyona y’u Rwanda 2025-26.

Abantu benshi batangiye kwibaza ikigiye gukurikiraho nyuma y’uko aya makipe aje gukina muri Rwanda Premier League uyu mwaka, bamwe bati: " Hagendewe ku rihe tegeko ngo amakipe yo mu gihugu kimwe yemererwe gukina muri shampiyona y’ikindi gihugu? Ese aya makipe amanota yayo arabarwa? Ko aje muri shampiyona igeze hagati ubwo bizagenda bite? Ese imwe muri aya makipe iramutse atwaye igikombe yagihabwa? Yasohokera u Rwanda cyangwa Sudani?"

‎Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibisubizo by’ibi bibazo benshi bakomeje kwibaza kuri aya makipe yo muri Sudani yasabye gukina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

‎Hagendewe ku rihe tegeko ngo amakipe yo mu gihugu kimwe yemererwe gukina muri shampiyona y’ikindi gihugu?

‎Ibi bigenwa n’Ingingo ya 73 y’amategeko ya FIFA rigaruka ku makipe ari mu mashyirahamwe atandukanye, ndetse n’amabwiriza ya CAF.
‎Iri tegeko rivuga ko ikipe yo mu gihugu kimwe ishobora gukina muri shampiyona y’ikindi gihugu ari uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ry’icyo gihugu n’iry’aho igiye gukinira babyumvikanye kandi bagasaba uburenganzira FIFA, mu bihe bidasazwe. Iyi kipe kandi iba igomba gukurikiza amategeko asanzwe agenderwaho mu mupira w’amaguru w’aho igiye gukina.

‎Aha ikipe igomba kubanza gusaba uruhushya rwo gukina mu kindi gihugu binyuze mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru riri mu gihugu cyayo, ubwo twavuga ishyirahamwe ryo muri Sudani ndetse n’ ishyirahamwe ry’igihugu igiyemo ikaba FERWAFA mu Rwanda, bamara kumvikana bakabisaba CAF ndetse na FIFA, maze agatangira gukina.

‎Ese aya makipe amanota yayo arabarwa?

‎Yego, amanota y’aya makipe azabarwa bigendeye uko azitwara, kuko igihe ikipe yanditswe ku mugaragaro ngo ikine muri iyo shampiyona, amanota yayo abarwa nk’ay’andi makipe yose. Nubwo bimeze gutya ariko iyo ubwitabire ari ubw’agateganyo cyangwa ubutumire, abategura shampiyona bashobora gutegeka ko iyo mikino amanota atabarwa, ahubwo iyo mikino ikaba iy’igerageza cyangwa iya gicuti. Ibyo biterwa n’amasezerano y’amashyirahamwe yombi ndetse n’amategeko y’irushanwa.

‎Ko aje muri shampiyona igeze hagati ubwo bizagenda gute?

‎‎Amategeko ya FIFA n’aya FERWAFA avuga ko, shampiyona ishobora guhindurwa ingengabihe kugira ngo ayo makipe yinjire mu buryo bwemewe, gusa FERWAFA mu itangazo yasohoye yavuze ko hazatangazwa ingengabihe nshya ivuguruye, bivuze ko hazaba impinduka mu mikino kugira ngo aya makipe yinjire mu buryo butanyuranyije n’amategeko. Ibi bizaba bivuze ko azatangirana ibirarane by’imikino itanu imaze gukinwa igihe yahita akina ku munsi wa gatandatu.

‎FERWAFA iti" Kugeza ubu, inzego zose bireba zirimo gusaba icyemezo cya CAF, kandi amakuru arambuye ajyanye n’ingengabihe nshya ya shampiyona, uko imikino izagenda n’amabwiriza areba ayo makipe azatangazwa mu gihe cya vuba n’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League."

‎Ese imwe muri aya makipe iramutse itwaye igikombe yagihabwa? Yasohokera u Rwanda cyangwa Sudani?"

‎Iyo ikipe yanditswe nk’umutumirwa cyangwa ifite uruhushya rw’agateganyo, ntiyemererwa guhabwa igikombe cyemewe ku rwego rw’igihugu, kandi ntishobora no guhagararira igihugu mu mikino ya CAF.

‎Muri icyo gihe, ikipe yo mu Rwanda izaza ku mwanya wa hafi niyo izahabwa igikombe cya shampiyona ndetse ikazanahagararira igihugu muri CAF Champions League. Umwaka ushize ikipe ya Al Hilal na Al-Merrikh zakinaga shampiyona y’igihugu cya Mauritania, maze Al Hilal iba iya mbere n’ amanota 67, ariko igikombe gihabwa FC Nouadhibou yari yabaye iya kabiri n’amanota 61, inahagararira Mauritania mu mikino ya CAF, naho Al Hilal yo ihabwa umudari w’ishimwe.

‎Kugira ngo imwe muri aya makipe ihabwe igikombe byasaba ko, yemerwa ku mugaragaro nk’umunyamuryango wuzuye muri iyo shampiyona (byemejwe na FIFA na CAF), icyo gihe ishobora guhabwa igikombe mu gihugu yakiniyemo.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka