Hahamagajwe abarimo abahagarariye Kiyovu Sports na Musanze FC ku majwi ya Miggy
Akanama Ngengamyitwarire muri FERWAFA katumije abahagarariye amakipe ya Kiyovu Sports na Musanze FC mu nama yiga ku majwi y’umutoza Mugiraneza Jean Baptiste Miggy wasabye umukinnnyi wa Musanze FC kwitsindisha iteganyiwe ku wa 6 Mata 2025.

Mu butumire bwatanzwe mu izina rya Perezida wa Komisiyo Ishinzwe Imyitwarire bukanyuzwa mu Bunyamabanga Bukuru bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru abahagarariye Kiyovu Sports,Musanze FC ndetse n’abandi bavugwa muri aya majwi batumijwe mu nama iteganyijwe ku Cyumweru, saa munani z’igicamunsi ku cyicaro cya FERWAFA.
Ubutumire bugira buti"Turabasuhuje,mu izina rya Perezida wa Komite y’imyitwarire,twishimiye kubandikira tubatumira mu nama ya Komisiyo izaba ku cy’umweru tariki 6/04/2025 i saa munani z’amanywa (14h00) ku cyicaro gikuru cya FERWAFA.Aba bakurikira barasabwa kuzitaba Komisiyo ku tariki n’isaha byavuzwe haruguru: 1.Uhagarariye ubuyobozi bwa MUSANZE FC, hamwe na IMURORA Japhet (Drogba) ndetse n’umukinnyi BATTE Sheif.2. Uhagarariye ubuyobozi bwa Kiyovu Sports FC."
Imurora Japhet usanzwe ashinzwe ubuzima bwa buri munsi bwa Musanze FC anabereye umutoza wungirije yahamagajwe nkuwavuzwe muri aya majwi aho Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yumvikanye abwira myugariro Bakaki Shafik ko adakunda uyu mugabo bakoranye umwaka muri mu Majyaruguru mu gihe umukinnyi Batte Sheif we yahamagajwe nkuwavuzwe ubwo habagaho ihamagaza rya mbere ryarimo abakinnyi batatu ba Musanze FC Muhire Anicet,Bakaki Shafik ubwe n’umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu.
Amajwi ya Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yagiye hanze asaba abakinnyi ba Musanze FC kwitsindisha,ahura n’umukino iyi kipe yakiriyemo Kiyovu Sports irwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, tariki 15 Werurwe 2025 ikanayitsindira mu Mujyi wa Musanze ibitego 3-0
National Football League
Ohereza igitekerezo
|