Gasogi United yihanije Gicumbi FC, Kiyovu Sports igumisha Amagaju FC mu gihirahiro

‎Ikipe ya Gasogi United yatsinze Gicumbi FC ibitego 3-1, mu mukino uryoheye ijisho maze Kiyovu Sports itsinda Amagaju 1-0 mu mikino y’umunsi wa 30 ya shampiyona y’ikiciro cya mbere BK Pro League yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Gicurasi 2026.

Umukino Gasogi United yatsinzemo ikipe y’AKarere ka Gicumbi wabereye kuri Kigali Pele Stadium, watangiye Saa Cyenda zuzuye, utangirana ishyaka ryishi ku basore ba Gasogi bari banyotewe itsinzi, maze ku munota wa gatanu Niyogena Ebenezil afungura amazamu ku makosa y’ubwugarizi bwa Gicumbi FC.

‎Nyuma yo gutsindwa igitego ikipe ya Gicumbi FC yatangiye gusatira iryoherwa n’umupira maze ku munota wa 33 Danny Ndikumana yakira umupira wari uvuye mu bwugarizi bw’ikipe ya Gasogi United maze awuha Hakim Hamis wahise atsinda igitego cya kabiri.

Hamiss Hakim yishimira igitego
Hamiss Hakim yishimira igitego

Ku munota wa 41 Bitwayiki Bahati Clement yishyuriye Gicumbi FC igitego kimwe, maze igice cya mbere kirangira ari 2-1, mu gihe kandi kapiteni wa Gicumbi FC Nshimiyimana Marc Govin yagize ikibazo cy’imvune agasimburwa na Shami Carnot.

‎Igice cya kabiri ikipe y’Akarere ka Gicumbi yagarutse iri hejuru ihanahana neza ariko kwishyura biranga, ahubwo ku munota wa 80 kapiteni wa Gasogi United Muderi Akbar atsinda igitego cya gatatu, umukino urangira ari 3-1 byatumye Gasogi United igira amanota 34 ku mwanya wa 11 naho Gicumbi FC ifite 33 ku mwanya wa 12.

Muderi Akbar yishimira igitego
Muderi Akbar yishimira igitego

‎I Huye Kiyovu Sports yatsindiye Amagaju kuri Stade Kamena igitego 1-0 cyatsinzwe na Moise Bulaga Sandja yuzuza amanota 47 ku mwanya wa gatanu mu gihe Amagaju FC ari kurwana no kubasubira mu cyiciro cya kabiri ari ku mwanya wa 15 n’amanota 28 hafi y’umurongo utukura.

Gasogi United mu byishimo by'intsinzi
Gasogi United mu byishimo by’intsinzi

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka