#FU17WWCQ: Amavubi y’Abangavu yasezerewe na Zambia
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abangavu yasezerewe na Zambia atareenze ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’lgikombe cy’lsi 2026 cy’abatarengeje imyaka 17 nyuma y’umukino wo kwishyura wabereye I Lusaka kuri uyu wa Gatatu.
Ibi Zambia yabigezeho nyuma yo gutsinda u Rwanda ibitego 2-1. U Rwanda nirwo rwatangiye rufungura amazamu ku munota wa cyenda ku gitego cyatsinzwe na Sylvie Uwabeza ndetse igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.
U Rwanda rwasabwaga kubona igitego cya kabiri ariko ntirwinjizwe hakaba hakwitabazwa penaliti cyangwa rugatsinda ibindi bibiri nubwo rwo rwari kwinjizwa kimwe rukaba rwakomeza kubera ibitego byinshi byo hanze. Ibi ariko ntabwo byarukundiye kuko Zambia ahubwo yarubonyemo ibitego bibiri byatumye umukino urangira rutsinzwe 2-1.
Ibi bitego byasanze, ibindi 2-0 Zambia yari yatsindiye u Rwanda kuri Kigali Pele Stadium ku wa Gatanu w’icyumweru gishize maze rusezererwa ku giteranyo cy’ibitego 4-1 mu mikino ibiri.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abangavu ni ubwa mbere yari ibayeho ndetse ubwo basozaga unukino ubanza Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda Shema Ngoga Fabrice akaba yarabijeje gushyigikirwa.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|