FERWAFA yavuze ku mutoza Miggy wasabye umukinnnyi wa Musanze FC kwitsindisha

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryavuze ko ikibazo cy’amajwi yacicikanye kuva ku wa Mbere w’iki Cyumweru,umutoza wungirije wa Muhazi United Mugiraneza Jean Baptiste,asaba myugariro wa Musanze FC Bakaki Shafik kuba yakwitsindisha bakina na Kiyovu Sports cyashyikirijwe Komisiyo Ngengamyitwarire.

Ibi byanyujijwe mu itangazo FERWAFA yashyize hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri aho yavuze ko iki kibazo kigiye gikurikiranwa na Komisiyo Ngengamyitwarire hagafatwa imyanzuro.

Yagize iti"Iki kibazo cyashyikirijwe Komisiyo Ngengamyitwarire kugira ngo igikurikirane hakurikijwe amategeko ngengamyitwarire ya FERWAFA. Imyanzuro y’urwo rwego izatangazwa mu gihe gikwiye."

Itangazo rya FERWAFA rivuga ku majwi y'umutoza Miggy
Itangazo rya FERWAFA rivuga ku majwi y’umutoza Miggy

Aya majwi yari ashingiye ku mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona Musanze FC yatsindiyemo Kiyovu Sports 3-0 kuri Stade Ubworoherane, yatumye kugeza ubu ikipe ya Muhazi United nayo yamaze guhagarika Mugiraneza Jean Baptiste Miggy mu gihe kitazwi.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka