FA Cup: Manchester City yageze ku mukino wa nyuma imaze gusezerera Chelsea
Manchester City yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma muri ‘FA Cup’ nyuma yo gusezerera Chelsea iyitsinze ibitego 2-1 mu mukino wa ½ cy’irangiza wabereye kuri Stade Wembley i London ku cyumweru tariki 14/04/2013.
Chelsea yari yasezereye Manchester United muri ¼ cy’irangiza yahuye n’akazi gakomeye muri uwo mukino kuko Manchester City, yeherukaga no gutsinda Manchester United muri shampiyona, yayisatiriye cyane kuva umukino ugitangira.

Gusatira kwa Manchester City byayihesheje igitego ku munota wa 34 ubwo Samiri Nasri yatsindaga igitego ku mupira mwiza yaherejwe na Yaya Toure.
Na nyuma yo kuva kuruhuka, mu ntangiriro z’igice cya kabiri Manchester City yasatiraga cyane ndetse bidatinze ku munota wa 47 Sergio Aguero atsinda igitego cya kabiri.

Iminota 30 ya nyuma y’umukino yihariwe n’ikipe ya Chelsea yashakaga kwishyura. Muri iyo minota Chelsea itavaga imbere y’izamu rya Mancheser City, nibwo Demba Ba yatsinze igitego cyiza cyane cya Chelsea ku munota wa 66, ariko ntacyo cyahinduye ku ntsinzi ya Manchester City kuko ariko umukino warangiye.
Nubwo Chelsea yasatiriye cyane bikomeye mu minota ya nyuma ndetse ikanabona amahirwe yo kwishyura, umuneyezamu wa Manchester City Costel Pantilimon yigaragaje cyane akuramo imipira ikomeye.

Intsinzi ya Manchester City yatumye ibone itike yo gukina umukino wa nyuma uzaba tariki 11/05/2012 ikazakina na Wigan Athletics nayo yasezereye Milwall yo mu cyiciro cya kabiri iyitsinze ibitego 2-0 mu mukino wabaye tariki 13/04/2013 kuri Stade Wembley ari naho hazabera umukino wa nyuma.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|