Etincelles FC igiye kwishyura Miliyoni 3Frw zatumye ihamagazwa muri RIB

Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC bugiye kwishyura Miliyoni 3Frw zatumye ihamagazwa kwitaba mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku kirego cyatanzwe n’Akarere ka Rubavu.

Etincelles FC igiye kwishyura Miliyoni 3Frw zatumye ihamagazwa muri RIB
Etincelles FC igiye kwishyura Miliyoni 3Frw zatumye ihamagazwa muri RIB

Amakuru Kigali Today yamenye muri iki gitondo, ni uko ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko bwatunguwe no kuba Akarere karageze aho kagera muri RIB hejuru ya miliyoni 3Frw zonyine. Aya makuru avuga ko kuri uyu wa Gatatu nka Komite Nyobozi barara bishyuye aya mafaranga, hanyuma bakagirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ku mikoranire ya bo.

Akarere ka Rubavu ni umuterankunga mukuru wa Etincelles FC, kuko kayigenera Miliyoni 120Frw ariko kuri ubu ubuyobozi bwa Etincelles FC buvuga ko kabahembera abakozi gusa ibindi bakirwanaho.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka