ESS iri mu bibazo by’urudaca izakina na APR FC kuri uyu wa gatanu
Etoile Sportive du Sahel (ESS) ifite bibazo bikomeye muri iyi minsi, izakina na APR FC tariki 06/04/2012 kuri stade Olympique de Sousse muri Tunisiya umukino wo kwishyura wa 1/16 mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika.
Iyi kipe y’igihangange muri Tuniziya imaze iminsi irimo umwiryane uterwa n’uko muri iyi minsi iyo kipe irimo gutsindwa cyane ndetse ibyo bituma abafana basaba ko umuyobozi wayo Hafedh Hemaied yegura.
Ikipe ya ESS ubu iri ku mwanya wa kane muri shampiyona, irushwa amanota 12 na Club Athlétique Bizertin iri ku mwanya wa mbere, ari nabyo bituma abakunzi ba ESS bavuga ko ubuyobozi bwa Hafedh Hemaied bwabakojeje isoni.
Nubwo nyuma yo gukina na APR umukino ubanza, uwo muyobozi yirukanye umudage Bernd Krauss watozaga iyo kipe akamusimbuza umunyagihugu Faouzi Benzarti, ikipe yakomeje gutsindwa, kuko umukino wa mbere ESS yakinnye iri kumwe n’umutoza mushya yatsinzwe na Club Atlétique Bizertin igitego kimwe ku busa.
Iyo myitwarire mibi y’iyo kipe ifite ibikombe 9 bya shampiyona byatumye na bamwe mu bantu bakomeye muri iyo kipe harimo bamwe mu bakinnyi bahoze bakina muri iyo kipe ndetse n’abafana bayo basaba ko uwo muyobozi yakwegura kuko kwitwara nabi kw’ikipe biterwa n’imiyoborere ye mibi.
Nk’uko bitangazwa na footafrica365.fr, mbere gato y’uko iyi kipe ikina na APR FC, abafana b’iyi kipe inafite ibibazo by’ubukungu muri iki gihe, bakoze imyigaragambyo, bajya imbere y’ibiro by’ubuyobozi bw’iyo kipe baririmba kandi bafite ibitambaro biriho ifoto w’uwo muyobozi iruhande rwayo handitseho ngo « Tu me Comprends… Degage ! » bishatse kuvuga mu kinyarwanda ngo ‘Niba wumva sohoka’.
Umukino wa ESS na APR FC ushobora gukinwa ari nta bafana bari muri Stade (A huis Clos) ?
Bitewe n’uko muri ESS hari umwuka mubi uterwa n’akababaro k’abafana bayo, abo bafana ngo bashobora kubuzwa nkinjira muri stade kuko bashobora guteza akavuyo gakunze kugaragazwa n’abafana bo mu bihugu by’abarabu iyo batishimiye ubuyobozi, ikipe yabo cyangwa se uko imikino iba yasifuwe.
Nk’uko urubuga rwa interineti footafrique365.fr rukomeza rubivuga, ngo hari abayobozi b’igihugu cya Tuniziya basabye ko uwo mukino wakina ari nta bafana bahari (A Huis Clos) mu rwego rwo kwirinda imvururu zishobora gutezwa n’abafaba bariye karungu muri iyi minsi.
Aya makuru y’uko bazakina nta bafana bahari ariko ntabwo yari yemezwa ku mugaragaro n’ubuyobozi bwa Etoile Sportive du Sahel.
APR FC irasabwa gutsinda igitego kimwe ku busa cyangwa kunganya kimwe kuri kimwe
Ikigereranyo cy’amakipe yombi kigaragaza ko APR FC ari yo yitwaye neza muri iyi minsi kurusha ESS. Uretse kuba no mu mukino ubanza wahuje aya makipe yombi APR yararushije bigaragara ESS ariko ikananirwa kwinjiza igitego, APR inaheruka kwitwara neza muri shampiyona kuko yatsinze Etincelles i Rubavu ibitego 3 kuri 1, mu gihe ESS yo iheruka gutsindwa na Club Atlétique Bizertin igitego kimwe ku busa.
Mu kiganiro twagiranye na kapiteni wa APR FC, Olivier Karekezi, mbere y’uko bajya muri Tuniziya, yadutangarije ko bamaze iminsi bakora imyitozo cyane cyane bimenyereza gutsinda ibitego, akaba ariho yashingiye atubwira ko bazakora ibishoboka byose bakabona intsinzi muri Tuniziya.
Kuba APR yaranganyije na ESS ubusa ku busa i Kigali, APR irasabwa gutsinda igitego kimwe ku busa cyangwa se ikanganya ibitego ibyo aribyo byose, kugirango isezerere ESS.
APR yahagurutse i Kigali tariki 02/04/2012 inyura i Doha Muri Qatar. Yasezekaye mu mujyi wa Sousse ahazabera uwo mukino tariki 04/04/2012.
APR yagiye yitwaje abakinnyi bayo bose bakomeye, hakaba haraniyongeraho abakinnyi b’imena Mbuyi Twite na Iranzi Jean Claude batakinnye umukino ubanza kubera ko bari bafite amakarita abiri y’umuhondo.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|