Ejo ku Mahoro Kapiteni w’Amavubi ‘yabujijwe kwishimira intsinzi’

Ishyirahamwe ry’abahoze bakinira Ikipe y’igihugu y’Umupira w’Amaguru - Amavubi ryagaragaje imyitwarire "ritishimiye" ku bari bashinzwe umutekano kuri Sitade Amahoro, nyuma y’Umukino u Rwanda rwegukanyemo intsinzi.

Kuri uyu wa Mbere, u Rwanda rwatwatye igikombe mu mukino wa gicuti wa FIFA Series rutsinze Estonia ibitego bibiri ku busa.

Nyuma y’uyu mukino, ngo habaye akantu katari keza, maze bibabaza abahoze bakinira Amavubi.

Itangazo ry’Ishyirahamwe ryabo ryitwa FAPA rigira riti "FAPA ibabajwe cyane n’ibyabaye nijoro mu mikino ya nyuma ya FIFA Series, aho Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Djihad, ndetse na Manzi Thierry bakumiriwe n’ushinzwe umutekano (steward), abuza kwinjirana n’abana babo mu kibuga ngo bishimane nabo nyuma y’umukino."

Iri tangazo rikomeza rigira riti "Ibikorwa nk’ibi ntibihuye na mba n’icyubahiro n’agaciro abakinnyi bacu bakwiye guhabwa, cyane cyane mu bihe nk’ibi by’ishema ry’igihugu ndetse n’ibyishimo by’umukinnyi ku giti cye."

Itangazo rikomeza rigira riti "Twizera tudashidikanya ko umupira w’amaguru ukwiye guhora uzirikana umukinnyi nk’ishingiro rya byose—hubahwa imyitwarire ye mu kibuga, ariko hanitabwa ku bumuntu bwe n’ubuzima bwe bwite. Ibi ni ibihe biba rimwe mu buzima, bikwiye gusangirwa n’abo umuntu akunda mu bwisanzure busesuye."

Iri shyirahamwe y’abigeze gutera ruhago mu Mavubi, ryasabye ko habaho isuzuma ryimbitse ry’ibyabaye, hagafatwa n’ingamba zihamye "kugira ngo bene ibi bintu bitazongera kubaho ukundi."

Bagira bati "Icyubahiro, kwiyumvisha akababaro k’undi (empathy), ndetse n’ubunyamwuga bigomba kuba umusingi ugenderwaho n’abantu bose bafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru."

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka