Cricket: Abitabiriye irushanwa rya ICC Women’s Challenge bakoranye n’Abanyarwanda umuganda
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Mata 2026, abakinnyi bitabiriye irushanwa rya Cricket rya ’ICC Women’s Challenge Trophy’ ribaye bwa mbere mu mateka rikabera mu Rwanda bifatanye n’Abanyarwanda mu muganda usoza ukwezi kwa Mata 2026.
Aba abakinnyi ndetse n’abandi baje muri iri rushanwa bifatanyije n’Abanyarwanda bo mu karere ka Gasabo mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Mata 2026 maze bamwe mu bahagarariye aya makipe y’ibihugu bishimira iki gikorwa ngaruka kwezi Abanyarwanda bahuriramo bagahuriza hamwe amaboko maze bagakorera isuku igihugu cyabo.
Aba bagarutse ku isuku idasanzwe babonye mu Rwanda maze bavuga ko babonye inkomoko yayo ndetse banavuga ko babikuyemo isomo rikomeye. Uyu muganda rusange wari witabiriwe kandi n’abarimo Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo Rwego Ngarambe.
Abitabiriye uyu Muganda kandi bari barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo bwana Bernard Bayasese ndetse n’Umuyobozi wungirije w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda Sonia Uwimana.
Abitabiriye uyu Muganda ni abaturutse mu bihugu birimo Butaliyani, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Vanuatu, Nepal, n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|