Claude ’Cucuri’ wasifuye APR FC itsinda Mukura VS mu basifuzi bahagaritswe

Umusifuzi Mpuzamahanga Ishimwe Jean Claude uzwi nka ’Cucuri’ na Mugabo Eric bahagaritswe kubera amakosa bakoze arimo kwanga igitego Boateng Mensah yatsindiye Mukura VS mu mukino basifuye itsindwa na APR FC 1-0 tariki 19 Ukwakira 2025.

Ishimwe Jean Claude 'Cucuri' yahagaritswe ibyumweru bibiri adasifura
Ishimwe Jean Claude ’Cucuri’ yahagaritswe ibyumweru bibiri adasifura

Ibi byemezo bireba uyu mukino wari uw’umunsi wa kane wa shampiyona byatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’isesengura ryakozwe na Komisiyo y’Imisifurire aho bivuga ko Ishimwe Jean Claude wari hagati ahagaritswe ibyumweru bibiri kubera kudatanga ikarita y’umuhondo yari kuvamo umutuku ku ikosa Niyigena Clement yakoreye Hakizimana Zuberi .

Muri Ibi byemezo bagize bati" Nyuma yo gusuzuma imigendekere y’uyu mukino, komisiyo yasanze Ishimwe J. Claude yarakoze ikosa ryo kudatanga ikarita y’’umuhondo yari kuba ari iya kabiri ku mukinnyi Nomero 17(Niyigena Clement) wa APR FC (Yari guhita iba ikarita itukura), bityo ahagaritswe ibyumweru Bibiri nk’uko amategeko abiteganya."

Iyi myanzuro ikomeza ivuga ko kandi umusifuzi Mugabo Eric wari uwa mbere w’igitambaro ku ruhande nawe yakoze ikosa ryo gufata icyemezo tekinike cyitaricyo kandi kigira ingaruka ku byavuye mu mukino, ubwo yangaga igitego cya Mukura VS cyatsinzwe na Boateng Mensah ku munota wa 86 bityo akaba yahagaritswe ibyumweru bine adasifura.

Komisiyo iti" Kuri Mugabo Eric yakoze ikosa ryitwa "Decision technique incorrecte infuençant le resultat du match" aho yanze igitego cya Mukura VS ku munota wa 86 yerekana ko umukinnyi wa Mukura VS yari yaraririye kandi atari byo (No Offside), akaba ahagaritswe ibyumweru bine nk’uko amategeko abiteganya."

Ntabwo ari aba basifuzi gusa bahagaritswe kuko hanahagaritswe ibyumweru bine Habumugisha Emmanuel wari umusifuzi wo ku ruhande mu mukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona Rayon Sports yanganyinemo na Gasogi United 2-2, aho nawe yanze igitego cya Gasogi United avuga ko habayemo kurarira.

Nubwo bimeze gutya ariko FERWAFA yavuze ko ibyavuye mu mukino bidahinduka nk’uko biteganywa n’amategeko agenga Rwanda Premier League mu ngingo yayo ya munani agaka ka kabiri ivuga ibyerekeye kwemeza ibyavuye mu mukino.

Iri shyirahamwe kandi ryanavuze ko hari kuvugururwa amategeko y’imisifurire mu Rwanda yo muri 2019 kugira ngo agendane n’igihe ndetse rizakomeza gushimangira ubunyangamugayo, kongera ubushobozi bw’abasifuzi no gukurikiza amategeko n’amabwiriza agenga imisifurire.

Mugabo Eric (Ubanza ibumoso) na Ishimwe Jean Claude 'Cucuri' (Wa gatatu uturutse ibumoso ) bahagaritswe kubera umukino wa APR FC na Mukura VS
Mugabo Eric (Ubanza ibumoso) na Ishimwe Jean Claude ’Cucuri’ (Wa gatatu uturutse ibumoso ) bahagaritswe kubera umukino wa APR FC na Mukura VS
Umusifuzi Mugabo Eric
Umusifuzi Mugabo Eric

National Football League

Ibitekerezo   ( 1 )

ICYEMEZO CYAFASHWE NI SAWA CYANE

Jean Claude NDAHAYO yanditse ku itariki ya: 23-10-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka