Chelsea na Banfica nizo zizakina umukino wa nyuma wa Europa League
Ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza yabonye itike yo kuzakina umukino wa nyuma wa ‘Europa League’ nyuma yo gusezerera FC Basel yo mu Busuwisi, ikaba izakina na Benfica yo muri Portugal nayo yasezereye Fenerbahce yo muri Turukiya.
Chelsea yari yaratsinze ibitego 2-1 mu mukino ubanza wabereye mu Busuwisi, yakoze akazi yasabwaga ku kibuga cyayo i Stamford Bridge, ihatsindira ibitego 3-1 tariki 02/05/2013.
Nubwo FC Basel ariyo yabanje kubona igitego gitsinzwe na Mohamed Salah mu gice cya mbere, igice cya kabiri cyihariwe na Chelsea cyane maze inakibonamo ibitego bitatu.
Victor Moses, Fernando Torres na David Luiz, batsindiye Chelsea ibitego bitatu bivuze ko igiteranyo cy’ibitego byo mu mikino yombi byabaye 5-2, maze bayihesha kugera ku mukino wa nyuma w’ikipe gikombe bwa mbere mu mateka yayo.

Ku mukino wa nyuma uzabera i Amsterdam mu Buholandi tariki 15/05/2013, Chelsea izakina na Benfica Lisbon yo muri Portugal. Iyi kipe yabonye itike yo kwerekeza i Amsterdam nyuma yo gusezerera Fenerbahce yo muri Turukiya ku buryo bugoranye, dore ko Benfica yari yaratsinzwe igitego 1-0 mu mukino ubaza wabereye muri Turukira.
Mu mukino wabereye kuri Estadio da Luz i Lisbon mu ijoro ryo kuri uyu wa kane, Benfica yasaga n’igiye gusezererwa bidasubirwaho, nyuma ya Penaliti ya Fenerbahce yatewe neza na Dirk Kuyt.
Benfica itacitse intego yaje kwishyura ibyo bitego yifashishije abasore bayo Oscar Cardozo watsinzemo bibiri na Nicolas Gaitan, igiteranyo kiba ibitego 3-2, maze babona itike yo kugera ku mukino wa nyuma.
Chelsea igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cyo ku mugabane w’Uburayi nyuma y’umwaka umwe gusa itwaye igikombe cya ‘UEFA Champions League’, mu gihe Benfica yo yaherukaga kugera ku mukino wa nyuma mu mwaka 1990 igatsindwa na Milan AC igitego 1-0.

‘Europa League’ yahoze yitwa ‘UEFA Cup’ ni igikombe cyatangiye gukinirwa mu mwaka wa 1971 kikaba gihuza amakipe yitwaye neza mu mashampiyona akomeye ku mugabane w’uburayi ariko ntabashe kuba aya mbere ngo yitabire ‘UEFA Champions League’.
Kuri ayo makipe, hiyongeraho ayakinnye ‘Champions League’ ariko akaba aya gatatu mu cyiciro cy’imino yo mu matsinda, bivuzeko ahita asezererwa, bigatuma ahabwa amahirwe yo gukina mu gikombe kiri munsi gato ya ‘Champions League’ aricyo cyiswe ‘Europa League’
UEFA Cup yahinduriwe izina yitwa Europa League mu mwaka wa 2009.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mumakipe yo kumugabane w
iburayi yakinnye imikino myinshi muri iyimisi kandi akitwara neza CHELSEA FC NI iyambere.Dore nawe yakinaga championa y
iwabo ubu iri muri big 4kumwanya wwagatatu namanota 68,yakinaga kandi na FA CUP dore ko yagarukiye muri demi final itsinzwe na MAN.CITY 2-1,ARI nako ikina na UEFA EUROPA LEAGUE none ikaba igeze FINAL.kubw
ibyo rero nigikombe cy
uyumwaka Benifica ntigitegereze kizataha i STAMFORD BRIDGE RWOSE.