#CHAN2024 : U Rwanda rutomboye Djibouti

Kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ukwakira 2024 mu gihugu cya Misiri habereye tombola y’uko amakipe azahura mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo yasize u Rwanda rutomboye Djibouti.

Ikipe y'u Rwanda iheruka kwitabira imikino ya CHAN
Ikipe y’u Rwanda iheruka kwitabira imikino ya CHAN

Ni itike ishakwa hakurikijwe uturere amakipe aherereyemo ku mugabane wa Afurika bivuze ko nta kipe yo mu Majyaruguru yahura n’iyo mu Majyepfo. Mu bihugu byitabiriye aya majonjora harimo 11 byo muri CECAFA ahaherereye u Rwanda ni byo byitabiriye uru rugendo.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yatomboye ikipe y’igihugu ya Djibouti aho ari yo izabanza kwakira Amavubi mu mukino ubanza w’iri jonjora rya mbere uteganyijwe hagati y’itariki 25-27 Ukwakira 2024 mu gihe umukino wo kwishyura uzakinwa hagati y’itariki 1-3 Ugushyingo 2024.

Amakipe azakomeza mu ijonjora rya kabiri azakina imikino ibanza hagati ya tariki 20-22 Ukuboza 2024 mu gihe iyo kwishyura izaba hagati ya tariki 27-29 Ukuboza 2024. Mu gihe u Rwanda rwakomeza muri iki cyiciro ruzakina n’izaba yakomeje hagati ya Sudani y’Epfo na Kenya.

Sobanukirwa impamvu ibihugu bitatu byo muri CECAFA (Uganda, Tanzania na Kenya) bizakira CHAN bikaba bizanakina imikino y’ijonjora

Ubundi Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse no hagati bigize CECAFA muri iyi mikino kagenerwa imyanya ine y’amakipe akina imikino ya nyuma. Ibi bivuze ko ibihugu bya Uganda,Tanzania na Kenya bizakira CHAN 2024 byo bifite itike yo kwitabira iri rushanwa.

Nk’uko bisanzwe bigenda ariko no mu gikombe cya Afurika gisanzwe, Igihugu kizakira gihabwa amahirwe yo gukina imikino yo gushaka itike aho kwicara ibindi bihugu biri gukina. Ibi ni nako byagenze kuri ibi bihugu na byo bihabwa ayo mahirwe, bivuze ko ubu itike iri guhatanirwa ari imwe hagati y’ibihugu umunani bisigaye ari byo Rwanda, Burundi, Djibouti, Ethiopia, Sudani y’Epfo, Sudani na Somalia.

Imikino ya nyuma ya CHAN izakinwa hagati y’itariki ya 1-28 Gashyantare 2025 yitabirwe n’ibihugu 19 bivuye kuri 16 byari bisanzwe biyitabira aho igihugu kizayegukana kizahabwa Miliyoni ebyiri z’Amadolari.

Uko amakipe azahura:

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe neza kigali to day yacu dukunda, kubijyanye n’ikipe y’igihugu AMAVUBI ya CHAN amavubi azatsinda DJBOUTI umukuno ubanza ndetse n’uwo kwishyura murakoze.

HAVUGIMANA Isidore yanditse ku itariki ya: 9-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka