Champions League: PSG itsinze Bayern Munich mu mukino ubanza wa 1/2 w’ibitego icyenda(Amafoto)

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya PSG yatsindiye iwayo Bayern Munich ibitego 5-4 mu mukino ubanza wa 1/2 cya UEFA Champions League wari uryoheye ijisho ukarangwa n’irumbuka ry’ibitego ku mpande zombi

Ni umukino wari uryoheye ijisho
Ni umukino wari uryoheye ijisho

Ni umukino wari witezwe cyane hirya no hino ku Isi kuko wari ugiye guhuza amakipe ari gufatwa nk’aya mbere meza uyu mwaka hakurikijwe uko yitwara mu marushanwa atandukanye kuva mu bihugu byayo dore ko Bayern Munich iheruka gutwara Shampiyona y’u Budage 2025-2026 mu gihe PSG iyoboye urutonde rw’agateganyo mu Bufaransa.

Ibyo abantu bari biteze nibyo babonye ndetse banabibibona hakiri kare ubwo ku munota wa 17, myugariro William Pacho yakoreraga ikosa Luis Diaz mu rubuga rw’amahina hagatangwa penaliti yatewe na Harry Kane akanayinjiza neza Bayern Munich ikayobora umukino.

Harry Kane amaze gutsinda igitego cya mbere cya Bayern Munich
Harry Kane amaze gutsinda igitego cya mbere cya Bayern Munich
Luis Diaz akorerwa ikosa ryavuyemo penaliti
Luis Diaz akorerwa ikosa ryavuyemo penaliti

Kugira ubusatirizi bwiza biri mu bigira aya makipe meza, byatumye PSG yishyura igitego ku munota wa 24 gitsinzwe na Kvicha Kvaratskhelia nyuma yo guhabwa umupira na Desire Doue maze akazenguruka myugariro Stansic kugeza ageze mu rubuga rw’amahina akubura amaso atera umupira ku giti cya kabiri cy’izamu.

Kvivicha watsinze ibitego bikini muri bitanu bya PSG
Kvivicha watsinze ibitego bikini muri bitanu bya PSG

Nta muntu wari kwemeza ko birangiye kubera ubwiza bw’amakipe cyane cyane mu gusatira, bakomeje kwerekana umupira mwiza.Ku munota wa 33 PSG ibona koroneri yatewe na Ousmane Dembele maze Joao Neves nubwo ariwe mukinnyi mugufi wari mu kibuga, azamuka mu kirere atsinda igitego cya kabiri cy’iyi kipe yari ku rugo.

Joao Neves
Joao Neves

Ntabwo byasabaye igihe kinini kuko umukino wakomeje kuryohera abawurebaga, kuko ku munota wa 41 Michael Olise yahawe umupira na Pavlovic maze yinjira mu rubuga rw’amahina arebana n’izamu, abakinnyi ba PSG bamuhaye umwanya wo kurebamo, atera ishoti rikomeye umunyezamu Matvéi Safónov atashoboye gukuramo.

Michael Olise
Michael Olise

Byari bibaye 2-2 ku mpande zombi, ariko ubwo bari bongereyeho umunota umwe ku gice cya mbere, Ousmane Dembele yakiriye umupira ku ruhande rw’ibumoso awuhinduye Alphonso Davies awukoraho n’akaboko hatangwa penaliti yatsinzwe n’uyu Mufaransa igice cya mbere kirangira ari ibitego 3-2 , PSG iyoboye umukino.

Ousmane Dembele yishimira igitego
Ousmane Dembele yishimira igitego

PSG yagarutse yariye karungu, minota 15 ibonamo ibitego bibiri. Ku munota wa 56 Achraf Hakimi yazamukanye umupira awuhindurira iburyo maze unyura mu rubuga rw’amahina Ousmane Dembele arawusimbuka usanga Kvicha Kvaratskeria wari wakurikiye yinjiyemo nawe atsinda igitego cya kane.

Kvicha yishimira icya kabiri yari atsinze
Kvicha yishimira icya kabiri yari atsinze

Ku munota wa 58 PSG yongeye kuzamukana umupira ufitwe na Desire Doue wazamukanye na Ousmane Dembele bakisanga bari kumwe n’abakinnyi batatu ba Bayern Munich mu rubuga rw’amahina maze Ousmane Dembele wawuhawe awunyuza mu maguru ya Dayot Upamecano ukubita igiti cy’izamu ujya mu izamu, umumyezamu Manuel Neur atari yamenya ibiri kuba uvamo igitego cya gatanu.

Ousmane Dembele amaze guhabwa na Doue umupira wavuyemo igitego
Ousmane Dembele amaze guhabwa na Doue umupira wavuyemo igitego

Bayern Munich yari ishyizwemo ikinyuranyo cy’ibitego bitatu ntabwo yacitse intege ndetse ku munota wa 64 inabona umupira w’umuterekano ku ikosa ryakorewe Luis Diaz hagati mu kibuga. Uyu mupira watewe na Joshua Kimmich maze myugariro Dayot Upamecano akoraho gato n’umutwe uruhukira mu izamu rya PSG uvamo igitego cya gatatu.

Ku munota wa 68 Umwongereza, rutahizamu Harry Kane yatangiye umupira udasanzwe hagati mu kibuga awunyujije mu kirere wakirirwa mu rubuga rw’amahina mu buryo budasanzwe n’Umunya-Colombia wari wakurikiye, acenga myugariro Marquinhos bari bahagararanye atsinda igitego cya kane cya Bayern Munich.

Luis Diaz amaze gutsindira Bayern Munich igitego cya kane
Luis Diaz amaze gutsindira Bayern Munich igitego cya kane

Mu minota 20 ya nyuma y’umukino amakipe yombi yagiye akora impinduka, ndetse ashakisha ibindi bitego ariko bitabonetse ariko habonekamo amahirwe arimo aya PSG yo ku munota wa 87 ubwo Seny Mayulu wari winjiye asimbuye yateraga ishoti rikomeye ryagaruwe n’igiti cy’izamu.

Iminota 90 yarangiye PSG ikiyoboye umukino n’ibitego 5-4 hongerwaho ine nayo irangiye gutyo, umukino urangira yegukanye intsinzi mu gihe umukino wo kwishyura uzakinirwa mu Budage tariki 6 Gicurasi 2026.

Kuri uyu wa Gatatu, harakinwa undi mukino wa 1/2 aho muri Espagne Atletico Madrid irakira Arsenal Saa Tatu z’ijoro.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka