Ni umukino watangiye ku isaha ya Saa Tatu z’ijoro kuri Stade ya Riyadh Air Metropolitano hagati y’aya makipe yombi akorana na yamamaza Visit Rwanda yageze muri iki cyiciro asezereye FC Barcelona na Sporting CP.
Ni umukino wakinwe muri rusange amakipe yegeranye mu mikinire, byatumye hatabonekamo ibitego byinshi. Ku musozo w’igice cya mbere ku munota wa 44 Arsenal yabonye penaliti ku ikosa ryakozwe na Dávid Hancko agusha Viktor Gyokeres.
Iyi penalti yatsinzwe neza na Viktor Gyoneres iki gice kirangira ari 1-0 Arsenal yihariye umukino ku ijanisha rya 52% iteye amashoti ane arimo rimwe rigana mu izamu kuri 48% ya Atletico Madrid yateye amashoti atanu nayo arimo rimwe rigana mu izamu.
Bitandukanye n’igice cya mbere Atletico Madrid yagize igice cya kabiri cyiza haba mu mikinire dore ko yasoje umukino mu kuwuhererekanya ifite 52% kuri 48% ya Arsenal ndetse n’amashoti 15 yateye muri iki gice yarimo atatu agana mu izamu mu gihe Arsenal yateyemo amashoti atanu arimo rimwe gusa ryaganaga mu izamu.
Ibintu byahindutse ubwo ku munota wa 55 Atletico Madrid yabonaga penaliti iturutse ku ishoti riremereye rya myugariro Marcos Llorente yari ateye maze Ben White agakora umupira n’akaboko mu rubuga rw’amahina.
Byasabye kwitaba ikoranabuhanga rya VAR ngo iyi penaliti yemezwe, maze yemejwe iterwa neza na Julian Alvarez mu izamu rya David Raya utamenye uko bigenze kuko yari ahagaze, amakipe yombi anganya 1-1.
Amakipe yombi yakomeje gukina ashakisha uko yatsinda Atletico Madrid ihusha uburyo bwinshi bukomeye ku bakinnyi nka Antoine Griezman na Ademola Lookman.
Arsenal yashyizemo abakinnyi nka Ebereche Eze ndetse na Bukayo Saka nayo yakomeje gushaka uko yatsinda ariko abanyezamu Jan Oblak na David Raya ku mpande zombi hakaba aho bakomeje kwitwara neza indi mipira ijya hanze.
Ku munota wa 80 myugariro wa Atletico Madrid Dávid Hancko yongeye kugusha Ebereche Eze mu rubuga rw’amahina umusifuzi avuga ko ari penaliti ariko abasifuzi bo ku ikoranabuhanga rya VAR bavuga ko atariyo ikurwaho.
Iminota 90 yarangiye amakipe yombi anganyije 1-1, aho agomba kwisobanura mu mukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 5 Gicurasi 2026, Saa Tatu z’ijoro mu gihugu cy’u Bwongereza bikuramo ikipe izakina umukino wa nyuma izahuramo n’ikipe izakomeza hagati ya PSG Bayern Munich.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|