Champions League: Arsenal mu mpamvu zishobora gutuma havugururwa amategeko

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’i Burayi, ishobora gukora impinduka mu mategeko ya Champions League kuva 2025-2026 byumwihariko mu cyiciro cyo gukuranamo,harimo gukuraho iminota 30 y’inyongera, ndetse no gushingira ku mwanya ikipe yagize, hakirwa umukino wo kwishyura nk’ingingo yazamuwe na Arsenal.

Ni mu mpinduka zifuzwa, nyuma y’amavugurura yakozwe akanatangira kubahirizwa mu mwaka w’imikino 2024/2025, aho iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 36 akina mu buryo bwo gushaka amanota agatondekwa kuva ku ya mbere kugeza ku ya 36 aho kuba amakipe 32 yakiniraga mu matsinda umunani aho nubwo ari irushanwa ryashyizwe mu isura nshya, ariko hakiri ibiri kunozwa mu nyungu z’amakipe, ihangana ryisumbuyeho rinyuze mu mucyo ndetse n’ireme ry’irushanwa muri rusange.

Ingingo eshatu z’amategeko zitezweho kuba zahinduka :

1. Gutera penaliti ku makipe yanganyije aho gukina iminota 30 y’inyongera “Extra-Time”

Iminota 30 y’inyongera yongerwaho mu gihe habuze utsinda hagati y’amakipe mu rwego rwo kureba uwatsinda ariko byakomeza kugorana hakitabazwa penaliti, ishobora gukurwaho maze mu gihe amakipe yanganya agahita ajya muri penaliti nyuma y’iminota 90 isanzwe y’umukino, aho iyi nama iri ku ruhembe rw’uyu mushinga ishimangira ko gukuraho ya minota 30 birinda abakinnyi umunaniro ukabije.

2. Gukinira umukino wo kwishyura mu rugo , ku ikipe yabonye umwanya mwiza kurusha iyo bagiye guhura [Home Advantage]

Iyi ngingo yemeza ko amakipe yaje mu munani ya mbere mu mikino yo gushaka amanota n’imyanya “League Phase”, ahita yerekeza muri ⅛ cy’irangiza, yajya ahabwa kwakirira iwayo imikino yo kwishyura mu rwego rwo guha agaciro imyanya aba yarabonye aho iri tegeko ryubahirizwaga muri ⅛ gusa, maze kuva muri ¼ kugera muri ½ hakabaho gutombora ibibuga hatitawe ku ikipe yarangije imbere y’indi mu mikino ibanza.

Kuri iyi ngingo, Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza ni yo ku ikubitiro yanenze tombola y’ibibuga hatitawe ku ikipe yitwaye neza muri “League Phase”, nyuma y’uko itomboye gukinira umukino wo kwishyura wa ¼ cy’irangiza kuri Éstadio Santíago Bernabéu ya Real Madrid, nyamara yari yarabaye iya gatatu, mu gihe Real Madrid yakomeje bisabye kunyura muri kamarampaka, ibyanatumye n’ubundi muri 1/2 izasoreza ku kibuga cya PSG Stade ya Parc des Princes na yo yanyuze muri kamarampaka dore ko yari yabaye iya 15 mu gihe Arsenal yabaye iya gatatu.

Ibi kandi ntibitandunye n’ibya FC Barcelona na Inter, aho iyi kipe yo muri Espagne yasoreje ku mwanya wa kabiri, ariko muri ½ ikazasoreza mu Butaliyani, ibishyira Inter de Milan yabaye iya kane mu nyungu zisumbuyeho.

3. Guhura kw’amakipe aturuka mu gihugu kimwe

Mu buryo bukurikizwa ubu, bwemerera amakipe yo mu gihugu kimwe guhura hakiri kare, nk’uko byagenze kuri Paris Saint-Germain na Stade Brestois mu mikino ya kamarampaka; Bayern München na Leverkusen ndetse Real Madrid na Atlético de Madrid ahurira muri ⅛, ibintu bitariho mbere ya 2024-2025 kuko ahafi amakipe aturuka mu gihugu kimwe yahuriraga hari muri 1/4, aho muri aya mavugurura, hitezwe ko ubu buryo aribwo bwazagaruka.

Izi mpinduka, biteganyijwe ko zizigwaho n’Akanama gashyinzwe Amarushanwa mu Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi mbere nako kashyikiriza ubusabe Komite Nyobozi y’iyi mpuzamashyirahamwe.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka