#CECAFAKagameCup2026: Rayon Sports itangiye itsinda KVZ FC(Amafoto)

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze kVZ FC yo muri Zanzibar ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa mbere wa CECAFA Kagame Cup 2026 amakipe yombi yakinnye kuri iki Cyumweru.

Ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera maze igice cya mbere kirangira Rayon Sports iteye amashoti umunani, yarimo abiri yaganaga mu izamu yihariye umukino ku ijanisha rya 60% mu gihe KVZ FC yateye amashoti abiri yarimo rimwe rigana mu izamu na rimwe ryagiye hanze yagumanye umupira ku ijanisha rya 40 % ariko amakipe yombi anganya 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Rayon Sports isimbuza havamo Boris Gbenou ukina imbere iburyo, ariko ugaragaza urwego ruri hasi ahasimburwa na Iradukunda Elie Tatou wavuye muri Mukura VS wahitwaye neza cyane ndetse ku munota wa 60 agakorwa ikosa na Munir Abdu Shafi wamugushije mu rubuga rw’amahina umusifuzi agatanga penaliti.

Iyi penalti rutahizamu Junior Kameni nawe mushya wari winjiye mu kibuga ku munota wa 57 asimbuye NizeyimanaMubarak, yayiteye neza ayinjiza mu izamu rya KVZ FC ryari ririnzwe na Hamad Ubwa Hamad wagiye ibumoso bwe umupira wagiye iburyo maze Rayon Sports iyobora umukino n’igitego 1-0.

Rayon Sports bishimira igitego cya mbere
Rayon Sports bishimira igitego cya mbere

Rayon Sports yakomeje gukina neza igoce cya kabiri, ku munota wa 67 yongeye gusimbuza ikuramo Ibrahim Djingarey nawe mushya ukina hagati mu kibuga yugarira ishyiramo Muhoza Daniel wari ugiye guhita akina ibumoso imbere.

Muhoza Daniel
Muhoza Daniel

Uyu musore wavuye muri Etoile de L’Est muri iyi mpeshyi mu gihe 2025-2026 yakinaga mu cyiciro cya kabiri yatsinze igitego cya mbere muri Rayon Sports akina mu irushanwa ku munota wa 79, ahawe umupira na kapiteni Nshimiyimana Emmanuel Kabange wari ku ruhande rw’iburyo hagati mu kibuga.

Muhoza Daniel ashima Imana nyuma yo gutsinda igitego
Muhoza Daniel ashima Imana nyuma yo gutsinda igitego

Rayon Sports yakomeje gukina neza ari nako abakunzi bayo bakomeza kuryoherwa maze iminota 90 irangiye hongerwaho ine nayo yarangiye iyi kipe ibonye intsinzi ya mbere muri CECAFA Kagame Cup 2026.Iyi kipe muri rusange muri uyu mukino yateye amashoti 14 arimo atanu agana mu izamu mu yiharira umupira ku ijanisha rya 59% mu gihe KVZ FC yawihariye ku ijanisha rya 41% igatera amashoti ane arimo abiri agana mu izamu.

Abakunzi ba Rayon Sports bari baryohewe
Abakunzi ba Rayon Sports bari baryohewe

Mu wundi mukino waba muri iri tsinda rya gatatu, ikipe ya ya Al Hilal SC Saa Cyenda z’igicamunsi yabanje gukina na Tusker FC yo muri Kenya inayitsinda ibitego 2-0 byatsinzwe na Mamudu Kamaradini ku munota wa 30 ndetse na Adams ku munota wa gatanu w’inyongera w’umukino.

Al Hilal SC bishimira igitego cya kabiri
Al Hilal SC bishimira igitego cya kabiri

Rayon Sports izagaruka mu kibuga ku wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2026 ikina na Tusker FC, Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba kuri Kigali Pele Stadium aho Al Hilal SC izaba yabanje gukinira na KVZ FC Saa Cyenda z’igicamunsi.

Abakinnyi KVZ FC yabanje mu kibuga
Abakinnyi KVZ FC yabanje mu kibuga
Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga
Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga

Kuri uyu wa Mbere haratangira gukinwa imikino y’umunsi wa kabiri mu matsinda aho APR FC Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba irakina na FC Garde Républicaine yo muri Djibouti kuri Kigali Pele Stadium mu gjhe Saa Cyenda ariko Vipers SC irabanza gukina na Gor Mahia.

Rayon Sports yatangiye CECAFA Kagame Cup 2026 itsinda
Rayon Sports yatangiye CECAFA Kagame Cup 2026 itsinda

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka